Muri iki gihe abakobwa usanga barwanira kwihinduza uruhu rwabo, bakisiga imiti n’amavuta binyuranye ngo bakunde base n’abazungu, hari n’bahaburira ubuzima.Uyu mukobwa benshi babona ko ari igikara cyane atangaza ko aterwa ishema n’ubwiza bw’uruhu rwe ,ndetse ngo yigeze guhabwa akayabo ngo yitukuze arabyanga.
Uyu mukobwa witwa Nyakim Gatwech akaba akomoka muri Sudani y’Epfo bamwe bakaba bakunda kumwita Umwamikazi w’abirabura, kuko uyu yanze amadorali agera ku bihumbi 10 bari bamuhaye ngo akunde yitukuze ariko arayanga, kuko we yemeza ko atewe ishema no kuba ari umwirabura w’umwimerere. Uyu mukobwa akiri umwana bagiye bamunnyega cyane bitewe n’ukuntu yari igikara kijimye k’uburyo utarebye neza wakwikanga ko yisize amakara.
Gusa ibyo ntibyigeze bimwicira inzozi ze yari afite ahubwo we yakomeje kuba we kugiti cye ntawundi agendeyeho. Mu myaka 10 ishize ubwo yabaga mu nkambi y’impunzi muri Kenya nibwo yatangiye kugira inzozi zo kuba umunyamideli abikomoye kubo yagendaga abona kuri televiziyo bo muri Amerika.
Uyu mukobwa yagize ati: “bavugaga ko nirabura cyane ndetse ko uruhu rwanjye ari igikara bikabije. Bamwe bakavuga ko ntajya nkaraba. Ndetse bagahera aho bemeza ko ariyo mpamvu nirabura cyane”
Yakomeje agira ati: “baranseserezaga cyane kuburyo bageraga aho bakavuga ko badashobora kumbona kereka mbanje guseka bakabona amenyo yange. Umwalimu yashobora kunsaba gusubiza ikibazo mu ishuri abanyeshuri bakantanga imbere bakabaza mwalimu aho umuntu abaza ari kuko batari kumubona nyamara byose ari ukunnyega. Ubwo ishuri ryose ryatangiraga guseka maze agahinda kakanyica amarira akaza”.