in

Umukobwa ufite ubumuga yasazwe n’ibyishimo nyuma yo guhabwa imodoka y’agatangaza n’ababyeyi be.

Uyu mukobwa ukiri muto ku mwaka 23 ye yahawe imodoka nziza n’ababyeyi be nk’impano y’uko yitwaye neza mu masomo ye asoza kaminuza nyamara afite ubumuga.

Mu byishimo byinshi,uyu mukobwa Vickat,yasangije abakunzi be kuri Twitter,ibyishimo yatewe n’iyi mpano y’imodoka yahawe ndetse avuga ko ababyeyi be bazamusaza kubera impano zitunguranye bamuha.

Yagize ati “Ndishimye cyane kubera impano y’imodoka yanjye ya mbere nahawe n’ababyeyi banjye kubera ko nemerewe kwiga mu ishuri ryigisha ubuganga.

Ndashimira buri wese wanshimiye kuri iyi ntambwe nateye.Nishimiye cyane ukuntu ababyeyi banjye bahora banzirikana n’ibitambo byinshi batanga ku bwanjye.Ntabwo nari kugera aho ndi ubu ntabafite.ndi gukorana umuhati kugira ngo nzabiture ibyo bankoreye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwiza bw’umukobwa w’umwirabura wahawe akayabo k’amadorali ngo yitukuze akayanga.

Imyitwarire yakwereka umukobwa wakwanze ariko ntabikubwire|umwitondere.