in

Bimwe mu bintu byakwereka ko umugore/umukobwa yambaye nabi.

Burya baca umugani ngo “uwambaye neza agaragara neza” gusa hari igihe umuntu ashobora kwambara imyenda ituma aseba mu bandi nyamara we azi ko yarimbye.Muri iyi nkuru turibanda kubintu byakwereka ko umukobwa cyangwa umugore yambaye imyambaro mibi.

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukobwa-umugore ko yambaye nabi nyamara yibwira ko yambaye neza:

1.Abashoferi bakuvugiriza amahoni

Niba buri modoka unyuzeho, umushoferi w’umugabo-umusore akuvugiriza amahoni, bigaragaza ko batangariye imyambarire yawe, bigaragaza ko wakabije kwambara imyenda itaguhesha icyubahiro mu bandi.

2.Umukoresha wawe yagusabye guhindura imyambarire

Mu kazi ukora nta muntu bajya bategeka kwambara imyambaro runaka. Niba bigeze aho umukoresha wawe agutegeka guhindura imyambarire yawe, ni uko ukabya kwambara nabi. Aba abona urangaza abo mukorana, abakiriya cyangwa ababagana. Kubera kwanga ko akazi kagenda nabi, umukoresha wawe yakwibwiriye ubwe ko imyambaro yawe atari iyo kuzana mu kazi.

3.Aho unyuze hose, abagabo barakurangarira

Niba iyo usohotse aho utuye, aho unyuze hose abagabo n’abasore bakurangarira, bamwe bakagusifura bakurembuza, hakaba n’abakakuvugiraho amagambo atamenshe, ni ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko wakabije kwambara nabi.

Si abagabo gusa bakwibazaho ahubwo na bagenzi bawe b’igitsinagore batangarira imyambarire yawe. Niba na bagenzi bawe b’abagore-abakobwa unyuzeho bose bahindukira batangariye imyambarire yawe, byaba byiza usubiye mu rugo ugahindura.

4.Ababyeyi bawe-abakurera nabo ntibashimishwa n’imyambarire yawe

Niba buri gihe ababyeyi bawe cyangwa abakurera bakwihanangiriza ku myambarire yawe, ni uko ukabije kwambara imyenda itaguhesha agaciro. Imyambaro yawe uretse no kugutesha ikuzo mu bandi, baba babona ko usebya umuryango uturukamo-ukurera. Ugaragaza ko nta burere bukwiye wahawe. Niba utiyubashye, girira umuryango wawe. Hindura imyambarire ureke gusebya ababyeyi bawe n’abavandimwe bawe.

5.Umugabo wawe yarumiwe

Uri umugore wubatse ariko kwambara imyenda igaragaza ubwambure bwawe wumva ari byo wishimiye. Umugabo wawe ntako atagize ariko waramunaniye, umubwira ko ubona ntacyo imyambarire yawe itwaye. Iragitwaye. N’ubwo yabuze uko agira ariko burya biramubabaza.

6.Idini –itorero usengeramo ntako batakugize

Mu idini usengeramo bahora bakugira inama yo guhindura imyambarire yawe. Ni byiza ko wizera Imana kandi uhora witabira amasengesho. Ariko urusengero ni inzu y’Imana. Nk’ikiremwa cyayo ugomba kujya kuyambaza wambaye imyambaro ikwiye.

Kujya mu nzu y’Imana wambaye imyambaro idakwiriye umwali-umugore w’i Rwanda, bituma abakureba bakurangarira, bajujura bigatuma batanakurikira ikibwirizwa-amasengesho. Uretse n’uko uzabibazwa na Nyagasani, urumva ko uba ugushije benshi kubera kwikundira kwambara impenure n’imyambaro igaragaza ubwambure bwawe.

7.Iyo hari aho winjiye buri wese aba aguhanze ijisho

Buri mugore-mukobwa anyurwa no kubona buri musore –umugabo amuhanze ijisho iyo atambuka. Ariko iyo bigeze aho winjiye hose, buri muntu akwitegereza cyane, bigutera isoni iyo ukizigira. Uba wibaza niba wambaye ubusa ku buryo abantu bose bakwibazaho. Niba ari ko bikugendekera, ntiwibaze byinshi, imyambaro wambaye ikugaragaza nk’aho wambaye ubusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: Abagabo barashinjwa n’abagore kubakoresha imibonano batabanje kubategura

Ubuzima bw’umuhanzi Big Boss buri mazi abira,aratabaza(amashusho)