Hari abahuye n’uburwayi bw’imidido bavuga ko inzego z’ubuzima, zikwiriye kongera ubukangurambaga mu baturage bugamije kwimakaza isukuru y’amaguru kugira ngo iyi ndwara kimwe n’izindi ziri mu cyiciro nk’amavunja n’imyate zicike burundu.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko kuri ubu habarurwa abantu basaga ibihumbi 6000 barwaye imidido.
Igice cy’Amajyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Rwanda nicyo cyibasiwe cyane n’uburwayi bw’imidido bufata ibirenge.
Uretse imitere y’ubutaka bwaho abahatuye benshi batunzwe n’ubuhinzi ngo ubu burwayi buterwa n’isuku nke ituruka ku kuba abantu bahingura ntibakarabe ndetse ntibanambare inkweto.
Imidido ni indwara iterwa no kumara igihe kinini umuntu agenda mu butaka akinjirwa n’uduce tw’itaka tugafunga inzira z’amazi agatangira kwireka mu mubiri Umushakashatsi mu kigo cy’ubuzima RBC ku ndwara zititaweho, Ladislas Nshimiyimana avuga ko hirya no hino mu gihugu hatangijwe ahantu ho kwita kuri ubu burwayi.