in

Ubuyobozi bwafashe umupfumu yaziritse abantu 7 amaguru n’amaboko

Ku wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023, Nibwo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, Umuvuzi gakondo yaguwe gitumo n’ubuyobozi ari kuvura abarwayi baziritse amaguru n’amaboko.

Uyu muvuzi yafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu Kagari ka Gakamba yaziritse abarwayi barindwi amaguru n’amaboko .

Bamwe mu barwayi babwiye BTN ko na bo babangamirwa n’uko abavura yabaziritse amaboko n’amaguru.

Umwe muri bo yagize ati “Ntabwo nzi impamvu banzirika gusa bavuga ko ndwaye mu mutwe ariko njye mba numva ndi muzima.”

Bamwe mu bajyana aba barwayi kuri uyu muvuzi gakondo bo bavuga ko impamvu baba babaziritse biterwa n’uko baba bafite ibibazo byo mu mutwe.

Uyu muvuzi gakondo yagaragaje impamvu ahitamo kubavura baziritse kuko aba yamenye ko ari abarwayi bo mu mutwe bavujwe i Ndera bikananirana.

Umuyobozi w’abavuzi Gakondo mu gihugu, Gerturde Nyirahabineza yavuze ko uyu muvuzi gakondo yafashwe ubwo bari mu gikorwa cyo gusura abavuzi gakondo bareba aho bakorera.

Ati “Ni isurwa ry’abavuzi gakondo turimo gukora; rero twaramutunguye tujyanye n’uhagarariye abavuzi gakondo mu Karere ka Bugesera dusanga afite abarwayi mu rugo yarakoze ibitaro. Hari abarwayi barindwi n’abarwaza babo ku buryo hari abari bahamaze amezi itatu abandi ukwezi n’igice.”

Yongeyeho ko bahise bitabaza inzego z’umutekano zimujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mayange mu gihe abarwayi basanzwe iwe bo bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mayange kugira ngo bakomeze kwitabwaho.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Batangiye kubakoramo umwe ku wundi! Wa mukobwa wabiciye bigacika mu mavubi yamaze kwerekeza mu ikipe ikomeye cyane muri Africa yose

Umunyamakuru Oswald Oswakim wa RadioTv10 yatutswe n’uwiyita Cyuma wamwatse ibihumbi 5 akabimwima