in

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwahakanye ibyo kugenda kwa Luka Modric ava muri iyi kipe

Umuyobozi wa Real Madrid (CEO) Jose Angel Sanchez yagize icyo atangaza ku makuru yavugaga ko ikipe ya Real Madrid yaba iri mu biganiro n’amakipe yo muri Saudi Arabia yo kuba yagura umukinnyi wo mu kibuga hagati w’imyaka 38 y’amavuko Luka Modric mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama.

Sanchez yatangaje ko ikipe ya Real Madrid ititeguye kuba yarekura Luka Modric mu kwezi kwa mbere kuko bakimufite muri gahunda. Ibi biza binyomoza amakuru yerekezaga uyu mukinnyi muri Saudi Arabia no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ikipe ya Inter Miami mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ubwo Luka Modric yatwaraga ballon d’or muri 2018

Luka Modric yageze muri Real Madrid muri Kanama 2012 avuye mu ikipe ya Tottehnam Hotspur. Mu mikino 498 umunya-Croatia Modric amaze gukinira Real Madrid, yayitsindiye ibitego 37, atanga imipira 77 yavuyemo ibitego, yanatwaye ballon d’or ya 2018.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga abana bavuye kuvoma basanga Ise yakubise Nyina ishoka yo mu mutwe nawe ahita yiyahura

Abanyarwandakazi yabarengeje amaso! Mubumbyi Bernabe wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda na APR FC yakoze ubukwe n’umunyamahanga