in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemeza umukinnyi ugomba gushimirwa hagati ya Mbirizi Eric na Rafael Osaluwe Olise

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata umwanzuro ku mukinnyi ugomba gushimirwa hagati ya Mbirizi Eric na Rafael Osaluwe Olise bose baguzwe umwaka ushize.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ku mukino uheruka banganyijemo n’ikipe ya Gorilla FC igitego 1-1, ntabwo yigeze yishimira bamwe mu bakinnyi bakinnye uyu mukino ndetse ajya no mu itangazamakuru abavugaho ibintu bitashimishije abakinnyi ba Rayon Sports benshi.

Yamen Zelfani mbere yaho ubwo Rayon Sports nabwo yanganyaga n’ikipe ya Vital’O FC ibitego 2-2, yikomye abakinnyi ndetse ahita akorana inama n’ubuyobozi bwa Rayon Sports abumenyesha abakinnyi yifuza harimo ukina mu kibuga hagati, Myugariro ndetse na rutahizamu.

Uyu mutoza yabwiye ubuyobozi ko Mbirizi Eric bibaye byiza yasezererwa kuko ibyo atanga mu kibuga ngo bihabanye nibyo amwifuzaho. Amakuru YEGOB twamenye ni uko kugeza ubu Mbirizi Eric niwe ushobora gushimirwa akajya gushaka indi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports irimo gutegura umunsi w’Igikundiro uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Kanama 2023. Iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda izakina n’ikipe ya Police FC yo mu gihugu cya Kenya.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo ryihutirwa rigenewe abantu bose bafite ibinyabiziga ndetse n’abagenzi batega ibyo binyabiziga

RIP Desai! Umwe mu bantu bari bakunzwe mu ruganda rwa sinema yapfuye urupfu rudasobanutse