Rutahizamu wa Rayon, Youssef Rharb wari umaze ukwezi ari mu bihano byo kwitekerezaho, agiye kubabarirwa na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle.
Mu mpera z’Ukwakira 2023 ni bwo Youssef Rharb ukomoka muri Morocco na Eid Mugadam Abakar w’umunya-Sudani bahawe ibihano by’ukwezi ko kwitekerezaho nyuma y’uko Gikundiro isanze nta musaruro bagitanga.
Youssef yabuze umwanya wo gukina akenshi ashinjwa kudakora cyane ndetse n’imyitwarire idahwitse yashinjwaga n’abatoza atumvaga inama zabo.
Nyuma y’inteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki 18 Ugushyingo 2023, Perezida Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko aba bakinnyi bombi bahawe ukwezi ko kwitekerezaho, nyuma raporo y’abatoza ikazagaragaza uko bitwaye hanyuma ubuyobozi bukabona gufata umwanzuro.
Yagize ati ”Iyo wubaka ikipe ntabwo ugendera ku marangamutima uba ushaka umusaruro, amasezerano aba avuga ibyo ugomba gutanga n’ibyo uhabwa.”
“Raporo z’abatoza n’ubuyobozi zasanze abo bantu bombi nta musaruro batanga, tuganira na bo ndetse tubandikira dushingiye ku masezerano inzandiko zisaba y’uko dutandukana nk’uko amasezerano abivuga.”
Yakomeje agira ati “Ariko harimo ukwezi kumwe ko kugira ngo babanze babitekerezeho, ubu rero uko kwezi kuracyarimo ntikurarangira, nikurangira tuzongera tuvugane turebe icyakorwa.”
Amakuru ahari ni uko Perezida, Uwayezu Jean Fidèle, yiteguye kubabarira Youssef Rharb wagaragaje guhinduka haba mu myitozo ndetse n’imibanire na bagenzi be. Uyu Munya-Maroc wagaragaje gukora cyane, akomeje gusabirwa n’abakinnyi bagenzi be kubabarirwa.
Ubuyobozi ntibwifuza kwirukana Youssef Rharb mu gihe isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2024 ritarafungura.