in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahishuye umukinnyi w’inkingi ya mwamba urwaye Maralia

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yatangaje ko umukinnyi wo hagati mu kibuga Nishimwe Blaise afite uburwayi bwa Maralia akaba ari nayo mpamvu nyamukuru iri gutuma adakora imyitozo.

Hari hashize igihe bivugwa ko Nishimwe Blaise asiba imyitozo kubera ko atishimiye kuba ubuyobozi bwa Rayon Sports bwarabahembye igice cy’umushahara w’ukwezi k’Ukuboza umwaka ushize.

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bifuzaga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwafata umwanzuro ukomeye wo guhagarika Nishimwe Blaise kuko bamwe bamwita umugambanyi bitewe n’uko akunda gusiba imyitozo.

Mu kiganiro One Sports Show cy’ejo ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, Namenye Patrick yavuze ko Nishimwe Blaise arwaye Malaria ko nakira aribwo azagaruka mu myitozo.

Yagize ati “Nishimwe Blaise afite uburwayi bwa Maralia ntabwo ari gusiba imyitozo abishaka, mu gihe azaba yorohewe azasubukura imyitozo nk’abandi bakinnyi”.

Nishimwe Blaise yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2020 avuye mu ikipe ya Marines FC, kuri ubu asigaranye amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muhadjiri noneho baramukizwa niki ko yaje adasanzwe, Police Fc itangiye ikubita ahababaza

Rutahizamu w’igihangange mu Ikipe y’Igihugu ya Congo arifuza gukinana n’inshuti ye Heritier Luvumbu muri Rayon Sports