in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahahamuye Haringingo Francis Christian mbere y’uko bacakirana na Kiyovu Sports, dore ijambo rikomeye Perezida yabwiye umutoza rikamukura umutima

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bushobora gufata icyemezo cyo gutandukana na Haringingo Francis Christian mu gihe yaba atakaje umukino wa Kiyovu Sports.

Harabura amasaha macye rukambikana hagati ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 32 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31, uyu mukino uratangira Saa Cyenda z’amanywa ubere kuri Stade ya Muhanga.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye inama na Haringingo Francis Christian bemeranya ko nta rwitwazo rwo kudatsinda uyu mukino.

Amakuru yizewe avuga ko mu gihe Haringingo Francis Christian araba adashoboye gutsinda umukino wa Kiyovu Sports ashobora guhita yirukanwa mbere y’uko bahura na APR FC.

Rayon Sports imaze imikino irindwi itazi uko gutsinda Kiyovu Sports bimera, dore ko iheruka kuyitsinda muri 2019.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imwe mu makipe yari kuzahagararira u Rwanda muri tour du Rwanda ntikitabiriye

Nadia Mukami na Arrow Bwoy urukundo rwabo rwongeye kuvaza ubuhuha