in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gutegura ikirori gikomeye mbere y’umukino uzabahuza na Kiyovu Sports

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gutegura ibirori byo kumurika ibikoresho bizifashishwa muri shampiyona uyu mwaka byari byaratinze kuza.

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 31 ukwakira 2022, nibwo hatangiye kuvuga ko imyenda ya Rayon Sports yo gukinana yamaze kugera mu Rwanda nyuma y’igihe kinini ubuyobozi butangaje ko bakoresheje komande.

Nyuma yaho byemejwe Koko ko aya majezi yamaze kugera hano mu Rwanda, byavugwaga ko ubwo iyi kipe irakina umukino wa Shampiyona kuri uyu wa gatanu bazaba bambeye imyenda mishya, ibi ntabwo biri buze kuba nkuko benshi babicyekaga.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bwabonye iyi kipe ari ikipe igomba kumurika ibikorwa byayo kumugaragaro cyane ko ari ikipe y’abafana ni muri urwo rwego ngo hagiye gutegurwa ikirori cyo kwerekana iyi myenda mishya mbere yo gukina na Kiyovu Sport ari naho bazayambarira bwa mbere.

Ibi ni ibintu bisanzwe kuri iyi kipe yahawe izina rya Gikundiro bitewe nuko abakunzi bayo baba bagomba kumenya ibintu byose bikorerwa muri iyi kipe cyane ko ari ikipe yabo.

Ibi ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukora ubundi byari gukorerwa rimwe ku munsi mukuru iyi kipe ikora buri mwaka wahawe izina rya Rayon Day, ubwo baba berekana abakinnyi bashya iyi kipe iba yaguze muri iyo meshyi ndetse na Jezi nshya iba izakoresha umwaka ukurikiyeho, ariko kuri uyu munsi herekanwe abakinnyi gusa.

Ubuyobozi bwatanze impamvu nyamukuru yatumye baterekana Jezi nshya, bavuga ko ari uko batanze komande ku ruganda ariko hazamo akabazo bituma zitazira ku gihe, ariko kugeza ubu noneho Jezi nshya za Rayon Sports ziri mu Rwanda.

Ibi byose bije mbere y’umukino iyi kipe ifite kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 ugushyingo 2022 n’ikipe ya Sunrise FC, umukino uzaba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iyi kipe kugeza ubu ifite amanota 15/15 mu mikino 5 gusa ya Shampiyona imaze gukina bivuze ko yose yayitsinze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: amafoto y’inyamaswa zahuje urugwiro akomeje kurikoroza ku mbugankoranyambaga

Uko wakwirinda imwe mundwara zikomeye zamenyo Yana kubuza kurya.