in

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye ikintu gikomeye Sandvikens IF yo Byiringiro Lague azajyamo cyakuye imitima y’abakunzi ba Rayon Sports

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye ikintu gikomeye Sandvikens IF yo Byiringiro Lague azajyamo cyakuye imitima y’abakunzi ba Rayon Sports

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kugurisha Byiringiro Lague muri Sandvikens IF, byasabye ko iyi kipe yabafasha ikintu gikomeye.

Hashize iminsi mike rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague asinyiye ikipe ya Sandvikens IF ikina Shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu gihugu cya Suedé amasezerano y’imyaka 4.

Uyu musore kubera ko isoko ry’abakinnyi ryo muri iki gihugu ritari ryarafunguye yabaye agumye hano mu Rwanda akomeza kuba akinira ikipe ya APR FC muri iyi minsi byavugwaga ko ashobora no kugeza mu kwezi kwa gatatu akiri hano mu Rwanda agitegereje ariko byahise bihinduka byihuse.

Iyi kipe igiye gutangira kwitegura imikino ya Shampiyona mu minsi iri imbere, yahise imenyesha ikipe ya APR FC ko Lague agomba kurira indege akaza gukina ariko iyi kipe yahise isaba ubuyobozi bwa Sandvikens IF ko bwabafasha bukabongerera icyumweru kimwe Lague akabanza agakina umukino ukomeye bafitanye na Rayon Sports nyuma agahita agenda.

Ubuyobozi bwa Sundyvisens IF bwahise bwemera ikifuzo cya APR FC bwemerera Byiringiro Lague icyumweru kugirango abanze afashe iyi kipe yamugize uwo ariwe ariko nyuma y’umukino agahita yurira rutemikirere ntagutinzamo. Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu musore agomba kurira rutemikirere tariki ya 15 Gashyantare 2023, saa kumi n’ebyiri na 15 z’umugoroba.

Uyu mukino ikipe ya APR FC yasabye ko Byiringiro Lague yazakina uri kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, uzabera kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye. Ibiciro byo kwinjira ni 2500, 10000, 25000 ndetse n’ibihumbi 50.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo agiye gufasha abaturage bo muri Turikiya bagizweho ingaruka n’umutingito

“Umugambi w’Imana si uw’ejo” Ifoto y’umukobwa w’imyaka 4 wamaze amasaha menshi yagwiriwe n’ibikuta akavamo ari muzima