Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ukomeye cyane Niyibizi Ramadhan akomeje kubabaza cyane abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda nyuma yo kudahamagarwa kandi ari mu bahetse APR FC.
Niyibizi Ramadhan utaha izamu aciye ku ruhande, yaguzwe n’ikipe ya APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu ikipe ya AS Kigali. Uyu musore yagowe cyane n’itangira rya Shampiyona ariko uko imikino yagendaga iza Ramadhan yatangiye kuba umukinnyi ikipe ya APR FC igenderaho ikaba inicaye ku mwanya wa mbere.
Ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahamagarwaga n’umutoza Carlos Alos Ferrer, ntihigeze hagaragaramo uyu mukinnyi kandi mu by’ukuri wabonaga ari we mukinnyi urimo kwitwara neza muri APR FC kurusha abandi benshi.
Ntabwo Niyibizi Ramadhan ariwe urimo kugarukwaho cyane mu bakinnyi batahamagawe, abandi barimo kwibazwaho cyane barimo Niyonzima Olivier Sefu, Hakizimana Muhadjiri ndetse n’umuzamu Hakizimana Adolphe usibye ko we agarutse mu bihe byiza vuba ariko na Ntwari Fiacre wahamagawe ntabwo yari arimo kwitwara neza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira umwiherero kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 13 werurwe 2023, yitegure umukino ubanza n’ikipe y’igihugu ya Benin uteganyijwe tariki ya 22 Werurwe 2023, uwo kwishyura uzaba tariki ya 27 Werurwe 2023.