Mu rukundo, kwereka umukunzi wawe ko umukunda, kumushimisha si ukuba muri kumwe gusa cyangwa kumuha ibintu bimushimisha, amagambo wamubwira n’ubutumwa wamwandikira bifite uruhare rukomeye cyane.Niyo mpamvu YEGOB yabegeranyirije amwe mu magambo y’ubutumwa bugufi wa kohereza umukunzi wawe bukamunezeza akaba yanarushaho kugukunda.
Dore rero bumwe mu butumwa bwiza bugufi wakohereza umukunzi:
“ Mukunzi, utuma nizera ko urukundo nya rukundo rubaho.
Utuma ngukunda buri munota, buri segonda ya buri munsi.
Nta muntu n’umwe wigeze ankunda nk’uko unkunda
Unzanira ibyishimo, urukundo, agahenge n’imigisha mu buzima bwanjye.”
Mukunzi ….. uri umumalayika wanjye.Mukunzi wanjye, mutima wanjye ….
Umwamikazi wanjye, mukunzi mwiza… nzozi zanjye, ni wowe nkunda cyane mutima w’urugo…
Uri igisubizo cy’ubuzima bwanjye. Sinarota ubuzima nabaho ntagufite,Uhora uri mwiza igihe cyose.
“Iyo ngutekereje mbona ndi umunyamahirwe, kukugira mu buzima bwanjye.
Numva nkuri iruhande burigihe niyo naba maze igihe ntakubona
Uzi uburyo bwiza bwo kuntungura ukanshimisha mukunzi mwiza.”
“Ni wowe mpamvu ubuzima bwanjye buhora bwuzuye
Nshimishwa n’inseko yawe, urumuri rwanjye rwa buri munsi.Naraye nkurose mukunzi wanjye. Ngutekereza ijoro n’umunsi, nsoma agafoto kawe buri joro mbere yo gusinzira”
“Nkureba buri gihe nsinguhage,Nkunda impumuro yawe, Numva nishimye iyo turi kumwe
Nifuza kuba ndi kumwe nawe burimunsi. Unyumva neza kurusha abandi
Igihe cyose nshimishwa no kuba ndi kumwe nawe.
Sinjye uzarota tubanye burundu.”