Ubutinganyi bwafashe intera mu Rwanda! Abagabo barenga ibihumbi 18 bo mu Rwanda babarurwa ko baryamana bahuje ibitsina.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima gitangaza ko mu Rwanda abagabo baryamana n’abahuje ibitsina bangana ni ibihumbi 18,100.
Ni ibyatangajwe ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Ikuzo Basile, yagaragaje ko abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw’igihugu.
Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y’Iburasirazuba, abanduye Sida ari 10,4%.
Muri rusange mu Rwanda habarurwa abagabo 18,100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2,287 ni abo mu Burasirazuba.