in

Ubushakashatsi bwerekanye impamvu abakobwa bagufi bakunda abasore barebare

Hibazwa impamvu umubare mwinshi w’abakobwa uhitamo abasore barebare kurusha uko bakunda abahungu bagufi. Abashakashatsi mu bijyanye n’imibanire y’abantu barimo Abraham Buunk afatanije na Thomas Pollet bagaragaje impamvu 5 abakobwa bakunda abasore barebare:

1.Bagira umutima mwiza: Biragoye kubona umuntu muremure ugira umutima mubi. Abakobwa nabo bakunda abasore barebare kuko aribo bagira umutima mwiza kandi bagwa neza, kuko abakobwa bifuza kubana n’umuntu utagira umunabi.

2.Abasore barebare bigirira icyizere: Abasore barebare usanga bazi kwihagararaho kandi bigirira icyizere ku rwego rwo hejuru. Ibi bikaba bikurura igitsinagore kuko gikunda umuntu wihagararaho. Bitandukanye n’abasore bagufi kuko bo batigirira icyizere.

3.Bagaragara neza: Abakobwa bishimira umuhungu muremure kuko ni we ugaragara neza iyo bagendanye mu nzira cyangwa bajyanye mu birori ndetse birabashimisha iyo bagiye kwerekana umusore bakundana mu muryango bagasanga ni muremure.

4.Bagira imbaraga: Ubusanzwe abakobwa bikundira abahungu bafite imbaraga kandi barebare. Iyo bari kumwe n’umusore muremure bumva barinzwe ntacyabakoraho kuko abasore barebare bakomera.

5.Nibo batanga abana barebare: Buri mukobwa wese aho ava akagera yifuza gushakana n’umuhungu muremure kugira ngo nibajya kubyara bazabyare abana barebare, niyo mpamvu abakobwa batinya abasore bagufi kuko baba bazi ko bazabyara abana bagufi.

Kuba abakobwa bakunda abasore barebare akenshi usanga baba babakurikiyeho ibyo bintu 5 twavuze hejuru. Aba bashakashatsi kandi bavuze ko n’abasore bagufi babifite, gusa atari benshi kuko umubare mwinshi w’abagufi ntabwo ubigira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi wa Papa Cyangwe yasubije umufana wamubajije igihe azabyarira

“Abatarashaka mubayeho mute?” – Clapton Kibonge yateye ishyari ryiza abasore bakiri ingaragu