Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rwo mu Rwanda ruri ku isonga mu kwambara imyambaro udahwitse.
Mu bushakashatsi bwakozwe ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo, bukubiye mu gitabo “𝗜𝗺𝘆𝗮𝗺𝗯𝗮𝗿𝗶𝗿𝗲 𝘆’𝗔𝗯𝗮𝗻𝘆𝗮𝗿𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗺𝘂 𝗻𝗱𝗼𝗿𝗲𝗿𝘄𝗮𝗺𝗼 𝘆’𝘂𝗺𝘂𝗰𝗼 𝗻’𝗶𝘁𝗲𝗿𝗮𝗺𝗯𝗲𝗿𝗲.” cyamuritse n’Inteko y’Umuco ndetse n’Inteko Izirikana bugaragaza ko urubyiruko ruza imbere mu barangwaho imyambarire idahitswe ugereranyije n’abandi.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 2 Kanama 2023 mu nama nyunguranabitekerezo ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo bwakozwe n’Inteko y’Umuco ndetse n’Inteko Izirikana mu 2022 -2023. .
Imibare ikubiye muri iki gitabo igaragaza ko imyambarire y’abanyarwanda muri iki gihe ababajijwe 76.6% bemeza ko ari myiza naho 23.4% bavuga ko igayitse.
Mu bambara mu buryo bugayitse 90.2% bavuze ko ari urubyiruko, 12% abantu bakuru naho 7.6 ni abana.
Harimo ko 68.5% bagaragaje ko imyambarire igayitse igaragara cyane ku bakobwa, 44.6% ari ku bagore, 25% ku basore na 5.4% ku bagabo.