Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abakobwa beza cyane bigira kuri murandasi bakunda gutsindwa cyane mu ishuri.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga Adrian Mehic wabukoreye muri Kaminuza ya Lund mu gihugu cya Suède.
Yakoze ibi nyuma yo kubona ko abakobwa b’uburanga bagiye batsindwa ubwo abanyeshuri bigiraga kuri murandasi mu gihe cya Covid-19, ubwo abantu batari bemerewe guhura.
Uyu muhanga yafashe abanyeshuri b’abakobwa 300 bo muri kaminuza ya Lund ariko badahuje amasomo biga, maze akoresha abakorerabushake 74 batangaga ibitekerezo ku buranga bw’abo bakobwa 300.
Nyuma yo gukora ibyo, uyu muhanga yasohoye ibyavuye muri ubwo bushakashatsi aho yabisohoreye mu kinyamakuru kitwa Economic Letters.
Ubushakashatsi bwasohotse bwemeza ko abakobwa b’uburanga bigira kuri murandasi batsindwa cyane kurusha abiga imbona nkubone.
Avuga ko iyo abakobwa beza bari mu ishuri batanga ibitekerezo ku byo bari kwiga ndetse bigatuma bagira amanota meza gusa ngo iyo bagiye kuri murandasi bacika intege zo kwiga kuko nta muntu baba baganira.