in

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore basinzira neza cyane iyo baryamanye n’imbwa wuu kurusha uko baryamana n’abagabo babo

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore basinzira neza cyane iyo baryamanye n’imbwa wuu kurusha uko baryamana n’abagabo babo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 na Kaminuza ya Canisius College yo mu Bwongereza buvuga ko abagore basinzira neza iyo bararanye n’imbwa, kuruta kurarana n’abagabo babo cyangwa undi muntu wese.

Bwakozwe n’itsinda ryayobowe n’inzobere mu kumenya imyitwarire y’inyamaswa, Christy Hoffman, babukorera ku bagore 962 bo muri Amerika.

Bwakozwe hagamijwe kureba uruhare rw’imbwa n’injangwe mu buzima bwa ba nyirazo cyane cyane ku mpinduka bigira ku bitotsi byabo iyo bararana.

Herekanywe ko 55% mu babukoreweho bararanaga nibura n’imbwa imwe, 31% bararanaga n’injangwe imwe, 57% bo bararanaga n’abo bashakanye.

Ubu bushakashatsi buvuga ko icyatumye imbwa ari zo zituma abagore basinzira neza kuruta kurarana n’injangwe cyangwa umuntu, ari uko zigira ibyiyumviro byo kubarinda no kubaha umutekano mwinshi, ndetse zikaba zitabakangura mu bicuku.

Bunavuga ko abagore iyo bapfumbaswe n’imbwa basinzira vuba ugereranyije n’abapfumbaswe n’abantu.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’Ivuriro rya Mayo Clinic ryo muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko muri rusange abantu bararana n’imbwa basinzira neza kuruta kurarana n’abantu bagenzi babo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni ingurukabutaka! Mu mafoto yafashwe kinyamwuga ihere ijisho igikoko cy’imodoka Umuvugizi wa Rayon Sports agendamo (AMAFOTO)

Nawe byaramutunguye! Luvumbu yatangaje amakuru kuri mugezi we watandukanye na Rayon Sport