Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Pew Research Center bwagaragaje ko umubare w’abasore bari munsi y’imyaka 30 batifuza gutereta ukomeje gutumbagira aho wavuye kuri 51% mu mwaka wa 2019 ,ukagera kuri 63% muri 2022.
Ibi ngo bikaba byaratewe n’uko ngo abahungu muri iy’iminsi iyo bagiye gusangira n’abakobwa bifuza gutereta cyangwa barikuganira birushijeho ,ngo ibibazo byabo biba bimeze nk’ibazwa ry’akazi (Job Interview) bari gukoreshwa .
Umusore w’umwarimu muri segonderi witwa Ian Breslow w’imyaka 28 uri mu bakoreweho ubushakashatsi yavuze ko ubwo yaherukaga gutereta umukobwa byose byari byagenze neza yanashimye uwo mukobwa kugeza ubwo umukobwa atangiye kumubaza ibibazo bisa nk’ibiteye ubwoba cg birengereye.
Ian yavuze ko uyu mukobwa hari aho byageze akanamubaza niba igihe bazaba babyaranye abana babo bazajya kwiga mu mashuri yigenga cg aya Leta , ibi ngo bikaba byari bikurikiye ibindi bibazo nabyo yafataga nk’ibitari ngombwa kubibazwa muri ako kanya.
Ibi byatumye Ian ngo atangira gusubiza uyu mukobwa ibisubizo yumva biri bumubangamire kandi bikamuca intege bagahita barekana.
SOURCE: NYP