in ,

Ubushakashatsi Bugaragazako Ko 15% By’abana Bari Hagati Y’imyaka 13 na 24 Mu Rwanda Babaye Abasinzi

Ubushakashatsi bwakorewe mu Turere turindwi tw’u Rwanda two mu ntara zose z’igihugu, bwagaragaje ko 15,4% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 , runywa inzoga nyinshi mu gihe gito, aho mu masaha atatu gusa banywa amacupa ari hagati y’atatu n’atanu afite urugero rwa ’alcool’ rungana na 8%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Prof Darius Gishoma afatanyije na Habarugira François Regis, bugamije kureba ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu bakiri bato byagaragaje ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abakoreweho ubushakashatsi bazinyweyeho byibura rimwe mu buzima naho 43,9% batigeze bazinywa kuva babaho.

Ikiyobwenge cyasanzwe gikoreshwa na benshi ni urumogi, aho 5,3% by’abavuze ko banywa itabi bavuze ko banywa urumogi ku buryo buhoraho, ariko 1,5% babaswe narwo kuko barunywa inshuro zirenze eshanu mu kwezi.

Ibindi biyobyabwenge bikoreshwa n’uru rubyiruko ni Héroïne ikunze kwitwa ‘mugo’ ndetse na Cocaïne, aho basanzwe agapfunyika (akabule) kamwe k’urumogi kagura hagati y’amafaranga 500 Frw na 1000 Frw, garama imwe ya Héroïne ikagura ibihumbi 50 Frw, mu gihe garama imwe ya Cocaïne igura ibihumbi 150 Frw.

Ubu bushakashasti bwasanze ibitera uku kunywa itabi kw’aba bana biterwa no kwirukanwa ku ishuri, amakimbirane mu miryango, kuba mu miryango baturukamo bakoresha cyane ibiyobyabwenge, kutabona ibyo kurya bihagije no kuba ibyo biyobyabwenge biboneka ku buryo bworoshye muri sosiyete.

Benshi mu banywa itabi byagaragaye ko babitangira bafite imyaka 16, abanywa Héroïne bayitangira bafite 18 mu gihe Cocaïne batangira kuyinywa bafite imyaka 17.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uku kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge, bifitanye isano ya hafi no kugira agahinda gakabije mu rubyiruko kuko abazinywa baba bafite iki kibazo inshuro enye kurusha abazinywa, bikanatuma benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, cyangwa se batabyiteguye bikaviramo bamwe gutwara inda zitateganyijwe.

Source: Igihe.com

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwe Ntibifuzako Koffi Olomide Akorera Igitaramo Mu Rwanda Kuberako Ashinjwa Gufata Kungufu

Umukire bamweretse umujyi ubwo yari muri amboteyaje (video)