in

Uburyo wamenya ko telefone ugiye kugura ari inshinwa

Umubare munini w’abagura telefone usanga bagorwa no kumenya niba telefone baguze zujuje ubuziranenge cyangwa zarakozwe n’abamamyi.

Twifashishije imbuga za internet zitandukanye, twabakusanyirije uburyo ushobora kumenya niba telefone uguze ari umwimerere (original) cyangwa ari inyiganano.

Ikintu cya mbere ugomba kwitaho mbere yo kujya kugura telefone, ni ukumenya amakuru ahagije kuri iyo telefone, si byiza kujya ku isoko utazi ubwoko bwa telefone uri bugure cyangwa bimwe mu biyigize kuko byakugora kumenya niba iyo ugiye kugura ari umwimerere cyangwa inyiganano (zimwe bakunze kwita inshinwa).

Uburyo bwa mbere bwo gutandukanya telefone y’inyiganano n’iy’umwimerere, ni ukureba imiterere yayo. Urugero niba ugiye kugura telefone, uruganda rwayo rwarakoze ifite imbere (tableau) h’ikirahuri, ugasanga iyo ugiye kugura ni pulasitike, ni ikimenyetso cy’ibanze cyakwereka ko iyo telefone ari inyiganano, gusa usanze bihuza nabyo ntabwo bihita bisobanura ko ari umwimerere, ni byiza no kureba ibindi bimenyetso.

Ikimenyetso cya kabiri wareba ni ukugenzura niba amakuru yanditse ku gipfunyika telefone irimo, ahura n’amakuru iyo telefone ifite ndetse agahura n’amakuru atangwa na sosiyete yayikoze.

Abenshi mu bamamyi bigana ibigaragarira amaso ako kanya, nyamara iyo ugenzuye neza uhita ubona ukudahuza hagati y’inyiganano n’iya nyayo.

Mu gihe ugiye kugura telefone idapfunyitse mu gipfunyika kikwereka amakuru ayerekeye, cyangwa ukaba utanayabonaho, ushobora kureba ibiranga iyo telefone ku rubuga GSMArena (niba ari android) cyangwa ku rubuga rwa sosiyete yakoze iyo telefone.

Usangaho amakuru arambuye kuri iyo telefone, nusanga hari amakuru baguha adahura n’ibyo iyo telefone ugiye kugura iri kukwereka, jya umenya ko iyo ari inyiganano.

Mu gihe ugura telefone ikoresha android, ushobora no kwifashisha porogaramu ya Antutu Benchmark, uyikuye ku bubiko bwa Google Play.

Iyi porogaramu igufasha kumenya iby’ingenzi kuri telefone ugiye kugura, iyo umaze kuyishyira muri telefone yawe, urayifungura ugahitamo niba wifuza gupima umuvuduko wayo, nyuma ugahitamo ubwoko bwa telefone uyigereranya nayo (Urugero niba iyo ugiye kugura ari Samsung Galaxy J7, uyigereranya nayo.) Iyo ari inyiganano ikwereka aho ko bitandukanye, ariko iyo ari iya nyayo ibizigize birahura.

Ikindi kandi AnTuTu officer yagufasha kumenya mu buryo bworoshye niba telefoni yawe ari inyiganano cyangwa ari umwimerere. Iyo umaze gushyira muri telefoni yawe iyi porogaramu uyikuye kuri Google Play, urayifungura warangiza ugafungura na AnTuTu Officer ku mashini yawe, hanyuma ugatunga camera ya telefoni kuri ecran y’imashini werekeza ahari QR Code.

Icyo gihe iyi porogaramu ikorera igenzura telefoni yawe (scan) hanyuma niba ari umwimerere ihita yigaragaza mu ibara ry’icyatsi yanditseho ubwoko bwayo n’ijambo ‘Good’ hanyuma yaba ari inyiganano ikaza mu ibara ritukura yanditseho amagambo ‘High Copy’.

Niba kandi telefone ugiye kugura ari ikorwa na sosiyete ya Apple (iPhone), ikintu cy’ingenzi ugomba kugenzura ni uko iba ikoresha iOS.

Iyi ni porogaramu ifasha telefone zakozwe n’iyi sosiyete kuba zakora, muri iOS, hakoramo porogaramu ya iTunes, ntabwo ari Google Play ndetse no kuyikoresha bisaba ko uba ufite konti ya iCloud. Telefone itarakozwe na Apple ntabwo yabasha gukoresha ubu buryo, nuhabwa telefone ugasanga ntibukoresha, jya umenya ko ari inyiganano.

Uburyo bwa nyuma ni ukugenzura IMEI (International Mobile Equipment Identity) na Serial number bya telefone yawe.
IMEI ni umubare wihariye ufasha telefone kujya ku murongo (ubasha gutuma ikora). Uyu mubare uba ubitse amakuru menshi yerekeye telefone yawe, nawo wagufasha kumenya niba koko telefone ugiye kugura ari inyiganano cyangwa atari yo.

Kuri telefone ikoresha uburyo bwa android, ushobora kubona IMEI ukanze Settings > About > Status >Imei Information, cyangwa ugakanda *#06# ukabona uwo mubare ugizwe n’imibare 15.

Nyuma yo kubona uyu mubare, fungura urubuga rwa www.imei.info urahabwa umwanya wo kwandikamo IMEI ya telefone, ushyiremo wa mubare ubundi ushakishe. Uru rubuga rurahita ruguha amakuru ya nyayo kuri iyo telefone bityo ubashe kumenya niba ari inyiganano cyangwa ari umwimerere.

Niba kandi ari telefone ya iPhone ugiye kugura, kanda kuri Settings > General > About phone, urahita uhabwa serial number y’iyo telefone.

Ukimara kuyihabwa, fungura urubuga https://checkcoverage.apple.com/ maze wandukuremo iyo serial number weretswe. Iyo telefone niba ari umwimerere, uzahabwa amakuru ayerekeye, niba ari inyiganano, nta makuru ayerekeye uzahabwa.

Ukoresheje AnTuTu Officer, ubasha kumenya niba telefoni yawe ari umwimerere
Ukoresheje AnTuTu Officer, iyo telefoni ari inyiganano bahita bakwandikira ngo High Copy

Written by N¥AWE

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

TOP 10 y’abastar bakoze ubukwe bwiza kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2021 (Amafoto)

Munyakazi Sadate yagiriye inama Umunyamakurukazi wavuze ko urufaya rw’ibishashi rusoza umwaka ruzaturitswa ari mu buriri