Umuraperi Masho Mampa wigeze gukundwa cyane muri muzika nyarwanda akomeje kubabaza benshi bitewe n’uburyo ubuzima bwe bukomeje kujya aharindimuka kubera ibiyobyabwenge.
Marshal Mampa yamamaye cyane mu ndirimbo nka Irimbi ry’abazima, Umuhanda, Ibyanjye ndabizi, Ukuri n’izindi nyinshi.
Uyu mugabo ntago yaherukaga kugaragara mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda, ndetse benshi bibazaga ahantu yagiye bikabayobera.
Nyuma y’igihe kini yihishe, kuri ubu hagaragaye ifoto ya Masho Mampa maze abantu benshi baratungurwa cyane bibaza ibyabaye ku buzima bwe birabayobera.
Masho Mampa yari umusore ufite ibigango, k’uburyo n’abantu bamutinyaga cyane gusa kuri ubu asigaranye ibiro biri hafi ya ntabyo.
Amakuru aturuka mu bantu bazi cyane ibya Masho Mampa bahamya ko uyu muraperi ashobora kuba yarabaye imbata y’ikiyobyabwenge cya Muggo cyangwa se akaba afite indi ndwara yazahaje ubuzima bwe.