Uburyo bwo kwitekerezaho buzwi nka Meditasion bumaze imyaka ibihumbi bukorwa n’abantu bo mu mico itandukanye, ariko ubu ubushakashatsi bwa siyansi busobanura
ko ifite inyungu nyinshi mu buzima, zirimo kugabanya stress n’umuhangayiko.
Mu mujyi wa Berkeley muri California, ikigo Alembic gikorera ku myitozo y’umubiri n’ubwonko cyifashisha imashini ya “electroencephalogram” mu gupima imikore
re y’amashanyarazi mu bwonko bw’abakora meditasion. Ubushakashatsi bwerekana ko abantu basanzwe bakora meditasion bagira ubushobozi bwo kwibanda ku bintu
burenze kure abatayikora.
Yudhijit Bhattacharjee umwanditsi wikinyamakuru Nationl geographic wakuriye mu Buhinde, yibuka uburyo “nyirakuru yamaraga igice cy’isaha buri munsi yicaye ku matako imbere y’icyumba cy’amasengesho,
asubiramo izina rya Krishna. Nubwo bigoye gupima niba ayo masengesho aba koko yamufashije kugera ku Mana”. Ubushakashatsi buheruka gukorwa buvuga ko meditasion
ifasha kugabanya stress, kugabanya kwibagirwa kubera izabukuru ndetse no kwihanganira ibibazo.
Meditasiya ifatwa nk’uburyo bwo kwibanda ku gihe cya none, ikaba ikorwa mu migenzo myinshi ya gihanga n’imyemerere y’amadini. Muri iki gihe, impungenge
z’ubuzima bwo mu mutwe n’umuvuduko w’ubuzima byatumye meditasion irushaho gukundwa. Amashuri meshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho gahunda
yo kwigisha meditasion, mu gihe porogaramu nka Headspace na Calm zifasha abantu kuyikora bifashishije telefoni zabo.
Kathryn Devaney, umuhanga mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko muri Kaminuza ya California i Berkeley, avuga ko meditasion itakiri ibintu abantu bafata
nk’ibidasanzwe.
“Mu myaka 20 ishize iyo navugaga ko nkora meditasion, abantu bibwiraga ko na saze,ariko ibintu byarahindutse, ubu benshi barambwira bati ‘Ndabizi ko
nkwiye kuba nkora ibyo.’” Ubushakashatsi bwa vuba buhamya ko meditasion ifasha umubiri mu gihe cy’iminota mike gusa ku munsi, igafasha kugabanya stress n’uruhangayiko.
Sara Lazar, umuhanga mu mitekerereze ya muntu (psychologist) muri Harvard University, yakoze ubushakashatsi bugaragaza uko meditasion igabanya kugira urujijo
n’ubwoba. Mu bushakashatsi bwakozwe abitabiriye babaciye mo ibyiciro bibiri: kimwe cyakoze meditasion n’imyitozo ya yoga mu gihe cy’ibyumweru umunani,
ikindi gikora imyitozo yoroshye ya siporo. Nyuma, bose bahujwe n’ikizamini cyo kureba uko bita ku bintu bitera ubwoba (fear-conditioning), aho berekwaga
amashusho y’itara rifite amabara atandukanye riherekejwe n’urumuri ruke.
Abakoze meditasion bagaragaje ko byaboroheye kumenya gushishoza neza no kutagira ubwoba, kandi ubushakashatsi ku bwonko bwabo bwagaragaje impinduka mu
buryo bubika amakuru y’ubwoba. Ibi byagaragaje ko meditasiya ifasha ubwonko kwiyumvamo ko ibintu bitakiri ikibazo.
Fadel Zeidan, umuhanga mu mitekerereze y’ubwonko muri Kaminuza ya California i San Diego, yagaragaje ko meditasiya ifasha mu kugabanya ububabare.Mu
bushakashatsi bwe, abitabiriye bageragejwe bakoresheje icyuma gishyushye cyashyirwaga ku kirenge cyabo. Icyiciro cyakoze meditasion cyagaragaje ko ububabare
bwagabanutse ku kigero cya 33%, mu gihe icyiciro kitakoresheje meditasion cyiyumvisemo ububabare bukabije.
Zeidan asobanura ko meditasion ituma ubwonko buhagarika kwiyumvamo ububabare ati: “Ububabare buracyinjira mu bwonko, ariko ntabwo buvuga ngo ‘ubu ni ububaba
re bwanjye’. Meditasion itandukanya umuntu n’akababaro ke.”
Mu Ugushyingo 2023, umwanditsi yasuye gereza yo muri Wilmington, Delaware, aho bafasha impfungwa kwiga Sudarshan Kriya Yoga (SKY) uburyo bwo kwiga guhume
ka. Jorge, umwe mu mpfungwa, yavuze ko meditasion yamufashije kwihangana no kugabanya umujinya. Ati: “Iyo numva narakaye cyangwa ntewe ubwoba, mpita mfata
umwanya nkahumeka buhoro.”
Ubushakashatsi bwerekana uburyo bwo kwitekerezaho buzwi nka Meditation bufasha umuntu mu guhangana na stress, kugabanya ububabare, no guteza
mu buzima bwa buri munsi. Mu gihe umuvuduko w’ubuzima wiyongera, meditasion irashimangirwa nk’umuti w’ubuzima bwo mu mutwe, utuma umuntu yita ku buzima bwe
mu buryo bwimbitse.