in

Uburyo bwo kwishyuza abigiye ku nguzanyo ya Buruse bwarorohejwe

Bamwe mu banyeshuri bize bigira ku nguzanyo ya Leta barasinye amasezerano yo kwishyura iyo Buruse bamaze kuzamuka ku kigero cya 90% ndetse bakaba batangiye kwishyura.

Kampeta yabigarutseho ubwo Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo ya PAC ku bibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ku bijyanye n’ibibazo mu myirondoro y’abahawe inguzanyo aho bamwe baba batazwi bityo no kubishyuza bikagorana.

Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko kuri ubu bitakigoranye nka mbere kubera iterambere ryaje.

Ati “Ahari ikibazo ni ku rutonde twabonye ruvuye muri REB, kubera ko zari impapuro, bimwe bituruka muri Kaminuza bimwe byariwe n’imbeba. Twagerageje gukora kugira ngo duhuze imibare. Twasabye abakoresha kuduha amakuru ku bakozi babo kugira ngo tumenye ngo ni bande bize mu Rwanda bahawe amafaranga na leta twubaka urutonde. Ku makuru ava ku bafite akazi ahantu hazwi tugeze kuri 90%.”

Iri terambere ndetse na technology bifashisha mu kumenya imyirondoro yabigiye ku nguzanyo byoroha.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto: Ntashimwa 2, Mugabekazi Liliane yongeye atwika imbuga nkoranyambaga

Musore ,reba ibyo wakora mu gihe ushatse umugore ugasanga akiri isugi