in

Uburyo 5 abakobwa bicaramo: Ubusobanuro bw’imiterere yabo | Uko babayeho, ibyo bakunda n’ibindi

Abahanga mukwiga ibimenyetso by’umubiri (body language), uburyo umuntu yicayemo biba bigaragaza imigambi ndetse n’intekerezo afite. Hari ibyo dukora tutabanje kubyitaho, nuko kubera izo mpamvu, kuba tutabanje kubyitaho ngo tugene uko tubyitwaramo, duha abantu ishusho yibyo dutekereza kandi twifuza kugeraho byihishe muri twe. Hano turareba imigambi yabantu bitewe nuko amaguru yabo aba ameze mugihe bicaye muri ubu buryo butanu (5) bukurikira:

# Position 1 – rimwe na rimwe abantu bahitamo kwicara muri ubu buryo bashaka kugendera kumategeko: ninshira umutwe muburingiti, ubwoba burashira! Bizera ko ibibazo ubwabyo byikemura. Rimwe na rimwe ubwo buryo burakora nuko abantu bakishima, ariko ikindi gihe ntibikore, muri icyo gihe ikibazo gishyirwa kumutwe wundi muntu. Biroroshye kuvugana nabo bantu, ntibaboshya ibiganiro, bahindura intekerezo byoroshye kandi kenshi baba batekereza ibintu bidahinduka mugihe cy’icyumweru. Abo bantu baba bifitemo uguhanga ibishya, ubwira ndetse n’ubwana rimwe na rimwe. Rimwe na rimwe babanza kuvuga mbere yo gutekereza kubyo bavuze.

Position 2 – aba bantu bicara basobekeranije amaguru gutya ni abantu batekereza cyane. Baba bafite intekerezo zihambaye kandi bakeneye gutekereza n’ibindi. Abantu babita ”umutima w’itsinda cyangwa kompanyi”. Ntibishoboka ko warambirwa kuba uri kumwe na we kubera buri gihe baba bafite ibitekerezo bishya n’intego nshya, rimwe na rimwe n’ibitekerezo bisamaje. Baba bifuza gutembera ndetse no kugira inshuti nshya. Bategereza batihanganye ko umunsi wo kuwambere wagera cyangwa umwaka mushya watangira ngo battangire ubundi buzima butandukanye nubwo bari barimo, kuberako buri kimwe cyose cyatangira muri icyo gihe, ntabyinshi biriwe bibazaho. Bashobora guhindura byihuse uko abantu bababona, inshuti, akazi, umujyi ndetse n’ibihugu – ibi byose ni ibintu biri Normal kuri bo.

 

# Position 3 – abo bantu bazi iko kumera neza bisa. Bashobora kudafata weekend bagiye mu masoko cyangwa bitunganya neza, ariko bashobora kumara igihe kirekire bahitamo umubavu ukwiriye. Imyitwarire yabo kumyambaro iba igoranye cyane, bigatuma, bahinduka vuba kandi bakunda gutoranya cyane. Kenshi baba bari mubyo twakita nk’ibyago, ariko mubyo bamwe bafata kibyago, hari uburyo biba byubatsemo : nyirabyo aba ashobora kubona byose akeneye ahumirije. Ikintu kimwe kibagora cyane ni ugutumbera ibintu bishya kandi ntibashobora kugumisha umutima kukintu runaka mugihe kirekire. Ikirenze kuri ibyo, bashobora guhindura ingingo byoroheje.

 

# Position 4 – abo bantu bicara muri ubwo buryo ntibaba bashaka gukererwa, kandi ntibaba bifuzako nabandi bantu bakererwa nabo. Baba ari smart, abahanga, bumva abandi kandi bakizera ko kubura amahoro yuzuye biruta kuba muntonganya. Abo bantu ntibatekana iyo umuntu yerekanye uko yiyumva mu ruhame (yaba nko gusomana cyangwa gutongana nkwabashakanye). Niba umuntu ashaka kwicara ahuje amaguru, kandi ibirenge byombi bikoze hasi, uyu muntu ntocyo aguhisha, arasa kuntego, kandi birashobora ko adatinya. Mugihe yicaye muri ubu buryo, nuko umuntu akaba ashaka kuzamura igihe cy’imbere kukirenge, akandagiriye kugatsinsino, izere ntashoti ko nubwo ubonako atuje kandi ahamye, yiteguye kurwanya ibitekerezo by’uwariwe wese. Isi, kuri uyu muntu, ntabwo ayizera, usanga umuryango we cyangwa umufasha we ariwe mizero ye, agashyira ingufu kuhantu ahari ho hose hashobora kuva ibyago. Kumwivumburaho ukwariko kose kuri we bimubera urujijo bimwereka ko hari ikitagenda neza kuri we, nuko mukanya gato agatangira kwirwanaho.

Position 5 – abo bantu ntibihutira gukora ibintu kandi iyo bashyingiwe, ntibihutira kubyara, mbere yuko barangiza kwiga cyangwa babona akazi, kubera baba bizerako buri kintu kigira igihe cyacyo. Bagaragazwa cyane no kwikomeraho (rimwe na rimwe biba bishobora kubabera bibi cyane) kandi bagaharanira kuba bagera kunzozi z’ubuzima. Intego nicyo cyibanze kibatera ubwira mukugira bibagirwe aho bahombeye bajye aho inzozi zabo zaba impamo. Isura yabo ni kimwe mubintu byingirakamaro kuribo kandi ntibaba bitaye kubyo bakora kugira bagumane imiterere ikwiye. Mu mutima wabo usanga ntamutekano baba bifitemo kandi kenshi bemera kunengwa (byaba mubushuti cyangwa mu rwego rwo kuzamurana).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ku Gisozi: indaya zarwanye zipfa amafaranga zambikana ubusa (video)

Uburyo bworoshye wakoresha kugirango urinde amaso yawe gutukura