in

Uburiganya bwa AS Muhanga ntibwayiguye amahoro

As Muhanga yari yareze ikipe ya Rwamagana City ko mu mukino bahuyemo muri 1/4 cy’irangiza Rwamagana City yari yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua kandi yari afite amakarita 3 y’umuhondo.

Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA kamaze kubona icyo kirego  kanacyigaho kemeje ko Rwamagana City iterwa mpaga kuko yakoze amanyanga igakinisha Mbanza Joshua kandi yari afite amakarita 3 y’umuhondo atamwemerera gukina.

Rwamagana City yafashe umwanzuro wo kujurira iki cyemezo, ndetse yifashisha izindi nzego zirimo RIB ndetse n’ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba.

Akanama ka FERWAFA kongeye gusubira mu cyirego gasanga As Muhanga yabuze igihamya ko Mbanza Joshua yari afite amakarita 3, Imeri (Emails) zarasibwe, umusifuzi wasifuye Rwamagana City na Nyagatare yazanye ibipapuro bamubaza aho email iriho rapport ya match arayibura.

Ubu bivuze ko Rwamagana City igomba kwakira Interforce FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ronaldo na Rodriguez ibyishimo ni byose aho bari muri Majorca

Umukozi wo mu rugo yafashwe na kamera aniga mugenzi we bimukoraho