Ubukwe bwa Hajj Shadadi Musemakweri, uyobora Gorilla Motors Ltd ndetse akanaba CEO wa Gorilla FC, n’umugeni we Uwera Bonnette, bwabereye kuri Hôtel Château Le Marara i Karongi hagati ya tariki ya 3 na 4 Nyakanga 2025.
Nubwo ibi birori byari byitezweho kuba iby’agatangaza, byarangiye byasize benshi barakaye kandi bacitse intege. Abatumiwe barimo ab’ibyamamare nka Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir ndetse na Jolie Queen, bose bagaragaje kutanyurwa n’imikorere mibi ya hoteli, bashinja serivisi z’ubukwe kuba zari hasi cyane. Nyuma y’ibi bibazo, hagiyeho guterana amagambo binyuze mu nyandiko hagati y’ubuyobozi bwa hoteli n’abageni.
Hakurikijwe ibikubiye mu masezerano impande zombi zasinyanye, ubukwe bwari ku rwego rwo hejuru kandi busa n’ubwatwaye hagati ya Miliyoni 45 na Miliyoni 65 mu mafaranga y’u Rwanda.
Amasezerano y’ubukwe yasinywe muri Mata 2025, aho Bonnette yagiranye amasezerano na Château Le Marara kugira ngo yakire ibirori bye na Musemakweri. Icyo gihe, icyumba cyari gisanzwe kigura $350 ku ijoro, naho icyumba cy’abageni cyari ku giciro cya $1000.
Gusa, kuko Bonnette yari afite abashyitsi barenga 250, yayoboye ibiganiro n’ubuyobozi bwa hoteli, bemeranya kugabanya igiciro. Icyumba cyashyizwe kuri $220 kivuye kuri $350, naho icyumba cy’abageni kigabanywa kigera kuri $700 ku ijoro.