Ubukwe bwahagaze ku munota wa nyuma kuko byamenyekanye ko umukobwa wari ugiye kurongorwa yishyizeho ibishushanyo ku matako ye.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Christian Science Monitor, ubukwe bw’umukobwa utavuzwe amazina ndetse n’aho akomoka yapfuye ku munota wa nyuma ubwo umusore yamenyaga ko afite ibishushanyo ku mubiri we.
Ubwo bari bagiye mu muhango wo gutanga inkwano, ababyeyi ku bagiye gusuzuma ko uyu mukobwa nta ntenge afite, aho bikorwa mu muco w’aho uyu mukobwa yari agiye gushakira.
Bakimureba niba nta ntege, baje gusanga yari yishushanyijeho ku kibero ndetse no ku kuboko ibishushanyo.
Nyuma yo kubona uko uwo mukobwa ateye. Bahise bafata icyemezo cyuko ubukwe butakibaye kuko batashyingirwa umukobwa udafite isuku.