Ubukubaganyi si ubwa none! Umuco wo gukazanura usa nk’uwacitse mu Rwanda rwa none, wakorwaga gute ku buryo abasaza bawukundaga kubi?
Ubukubaganyi si ubwa none, ni imyitwarire inengwa n’inyangamugayo mu muryango nyarwanda ariko ntibubura kubaho. Ni igisobanuro kibumbatiye ibyo ari byo byose umuntu ashobora gukora yaba ari umwana cyangwa mukuru, bikaba bikozwe mu kavuyo ku buryo uretse ubibonye n’ubyumvise yumva ko uwabikoze atashyize mu gaciro.
Mu bikubiye mu cyiswe ubukubaganyi, harimo no “gukazanura” byakoreshwaga bavuga umubyeyi washize isoni agatinyuka gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukazana we (umugore w’umuhungu we).
Byakunze gutera urujijo abo mu gisekuru gishya, bamwe babwirwa ko wari umugenzo wemewe wabaga hose kandi ugakorwa bizwi. Abazi neza iby’umuco bahamya ko byakorwaga rwihishwa.
Umuhanga mu by’umuco Nyarwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yasobanuye ko ubusanzwe umukazana abari nk’umwana w’umubyeyi, bityo kuryamana nawe ni umuco mubi utakorerwa ahabona.
Iyo habayeho gukazanura, bivuze ko bwa bukazana afite “uba ubumwambuye umugize umugore wawe”.
Nsanzabera yagize ati “Ubusanzwe umukazana aba ari nk’umwana wawe, umufata nk’umukobwa wawe. Rero kuryamana nawe urumva ko ari ubukubaganyi ntabwo ari ibintu umuco Nyarwanda wemera.”
Kuko mu myaka yo hambere abasore batajyaga biteretera nk’uko biri ubu, umusore yahitirwagamo na se umukobwa azagira umugore. Byashoboraga guterwa n’imico se w’umuhungu yabonanye uwo mwari cyangwa bigaterwa n’ubushuti imiryango bakomokamo ifitanye.
Byumvikane ko se w’umuhungu yabaga azi umukobwa mbere y’uko umusore amuzana ndetse ari we wagize uruhare runini kugira ngo babane.
Ba babyeyi b’imico mibi ngo nibo bacaga ruhinga nyuma bagahenga umugabo adahari,bakububa bakinjirira umukazana.
Nsanzabera yavuze ko byatezaga amakimbirane akomeye mu muryango iyo umuhungu yamenyaga ko se yaryamanye n’umugore we, ku buryo byashoboraga no gusenya urwo rugo.
Gukazanura bya nyabyo…
Nubwo bwose bwari ubugwari busebetse ku mubyeyi wakazanuye, Nsanzabera yavuze ko ibyari byarahawe izina ryo gukazanura nyabyo cyari igihe umubyeyi yegukanaga umugore byeruye.
Ati “Gukazanura bya nyabyo ni igihe umuhungu yabaga yifitiye umugore se yabona ari mwiza akamumwambura. Cyangwa umuhungu agashaka umugore yamara gupfa, se akamutwara.”
Ibyo ariko ngo yari imico mibi yarangaga ba babyeyi batagira indangagaciro n’ubundi.
Mu muco Nyarwanda uwatandukiriye ashyirwa imbere y’umuryango bakamugira inama akazibukira, ariko uwakazanuye yafatwaga nk’uwakoze amahano bagaterera iyo.
Nsanzabera yavuze ko gukazanura byari bizwi ko ari imico mibi bigatuma n’ababyishoramo babikora rwihishwa ku buryo utabimuhamya. N’aho byabaga byamenyekanye,yabaga yabihakana.
Umwana wavukaga muri ubwo buryo nta kidasanzwe cyamutandukanyaga n’abandi basangiye nyina. Yarerwaga nkabo ndetse no guhabwa umunani agahabwa nk’uwabo.
Icyakora se w’umuhungu yashoboraga guha umukazana nk’inka akitwaza ko amwubaha cyangwa amwitwaraho neza.