Ibibazo by’ubukungu bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports bikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko Omborenga Fitina yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe asaba gusesa amasezerano, abandi bakinnyi bane nabo bagiye gukurikira ubwo buryo nyuma y’umukino wa Shampiyona uzahuza Rayon Sports na Rutsiro FC ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025.
Aba bakinnyi barimo Nsabimana Aimable, Hadji Iraguha, Bugingo Hakim na Kapiteni Muhire Kevin. Bose bavuga ko ibyo basezeranyijwe n’ikipe bitubahirijwe, cyane cyane ku bijyanye n’imishahara n’ibindi byagombaga gutuma babaho neza mu kazi kabo.
Ibibazo by’imishahara si bishya muri iyi kipe, kuko mbere yaho, umutoza wungirije Robertinho nawe yari amaze kwegura kubera kudahabwa umushahara, asimburwa na Rwaka Claude wahoze atoza ikipe y’abagore ya Rayon Sports. Nyuma y’aho, Robertinho nyir’izina nawe yahagaritswe. Mu kiganiro yahaye Radio/TV10 Rwanda, uyu Munya-Brazil yavuze ko aberewemo ibirarane by’imishahara, ndetse ko yandikiye ubuyobozi abusaba kwishyurwa agahabwa n’itike imusubiza iwabo, gusa kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa ku kibazo cye.
Aya makimbirane arimo kubera Rayon Sports mu gihe iheruka gutsindwa umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na mukeba APR FC ku bitego 2-0, bikayambura amahirwe yo kwegukana igikombe. Gusa iracyari ku isonga muri Shampiyona n’amanota 53, ikarusha APR FC inota rimwe mu gihe amakipe yombi atarakina umunsi wa 26 wa Shampiyona.
Ibi bibazo ntibyagarukiye ku ikipe y’abagabo kuko amakuru aheruka agaragaza ko na Rayon Sports y’abagore iberewemo imishahara y’amezi atatu. Ibi byagize ingaruka no ku musaruro w’ikipe ubwo yatsindwaga na Indahangarwa ibitego 4-2 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.





Bitewe n’ibi bikomeje kubera mu ikipe, hibazwa niba ubuyobozi bushya bwashyizweho busimbura Uwayezu Jean Fidele, bwari buje gukemura ikibazo cy’ubukene cyari cyugarije Rayon Sports cyangwa niba hari ibindi birimo amayobera. Ese koko ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwasimbuye Jean Fidele Uwayezu bwaje kuvura ikibazo cy’ubukene cyari cyugarije iyi kipe cyangwa hari izindi nzitizi zitagaragara ku mugaragaro?