Kuri uyu wa 2 tariki ya 23 Mata, nibwo ikipe ya Rayon Sport yakinaga umukino wo kwishyura na Bugesera mu gikombe cy’amahoro, umukino wabereye mu karere ka Bugesera.
Umukino wambere wari warangiye Bugesera itsinde Rayon Sport igitego kimwe ku busa.
Uyu munsi mu rubuga rw’imikino, umunyamakuru Rugangura Axel yari yavuze ibisa nk’ubuhanuzi gusa nawe yabwiwe, yari yavuze ko afite amakuru yizewe ko ikipe ya Rayon Sport igomba kuza gutsinda ibitego 2:1 bikaba byatuma ibona itike ikomeza.
Aya magambo ya Rugangura yatumye benshi batekereza ko Rayon Sport yaba yaguze umukino.
Ibi uyu munyamakuru yavuze, ntibyasohoye kuko umukino waje kurangira bugesera itsinze 1:0, ibyo bituma Bugesera isezerera Rayon Sport ku giteranyo k’ibitego 2:0