Ubu ni ubuhamya twandikiwe n’uwitwa Nadine, agamije gusobanurira abasomyi ibyamubayeho ndetse anabagira inama, kuko na we agaragaza ko yicuza amahitamo mabi yakoze.
Nitwa Nadine nkaba nshaka kubabwira inkuru mpamo y’ibyambayeho kuko kubyihererana numva umutima utabinyemerera.
Mu mwaka wa 2005 nari umunyeshuri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, nibwo nakunzwe bwa mbere n’umuhungu nanjye numva koko bindimo. Umuhungu twakundanye icyo gihe yarankundaga cyane nkabibona ndetse yari umwana mwiza mu mico no mu myifatire ariko nyuma y’umwaka dukundana nabonye undi musore wambwiraga ko ankunda, ndeba Shaba twakundanaga turi abanyeshuri twembi atagira n’aho yakura amafaranga yo kunsohokana nihitiramo kwikomerezanya n’uwo musore wundi kuko we yari yishoboye, afite imodoka ndetse anafite akazi keza.
Shaba yanyirutse inyuma ariko mubera ibamba kuko uwo wundi twari twakundanye yampaga ibintu byose nashakaga kuburyo abana bose twiganaga babonaga ko nshobora kuba nkomoka mu bisubizo nyamara iwacu twari abakene bo kubabarirwa.
Ntababeshye nanjye nakundaga Shaba ariko nabonaga ntacyo yamarira cyane ko n’ibikoresho iwacu batabashaga kubimbonera uko mbikeneye kuko n’amafaranga y’ishuri nayishyurirwaga n’ikigega gifasha abatishoboye.
Uwo musore wundi yitwaga Gasasira, namukundiraga ibintu kandi koko yaranabimpaga rwose kuko icyitwa ubukene ntacyo natakaga ahari. Yarandutaga mu myaka kuko yandushaga igera kuri 17 ariko nta gaciro nabihaga kuko nyine namushakagaho ibintu gusa, ariko namubaza iby’uko twazajyana akanyerekana mu muryango iwabo ngo tube twakundana bizwi tuzanabane akambwira ko igihe kitaragera.
Hadaciyeho n’umwaka dukundana, Gasasira yaje kuntera inda kandi ubwo nendaga kurangiza amashuri yisumbuye ndi no kwitegura ibizami maze mbura amahoro mubwiye ko ntwite ahita ambwira ukuntu atitegute kuba twabana cyangwa kuba yabyara umwana. Yanyumvishje ukuntu tugomba gukuramo iyo nda nanjye ndabyemera kuko nta yandi mahitamo nari mfite kandi yambwiraga ko nitumara kuyikuramo aribwo tuzitegura kuzabana nta kitwirukansa.
Hagati aho Shaba yari yararize yarihanaguye, nanjye kandi icyo gihe nari maze kujya numva urukundo nakundaga Gasasira rumaze kuba rwinshi.
Nyuma y’amezi nk’abiri nkuyemo inda nibwo namenye ko Gasasira afite undi mukobwa bakundana ndetse ko n’imiryango yabo ibizi maze agahinda karanshengura. Nabuze amahoro njya kumureba ndabimubaza ntiyirirwa aca hirya no hino arabyemera ubwo amarira atangira gushoka numva isi inguyeho nezaneza.
Namubajije impamvu ampemukiye ambwira ko ndi umwicanyi, ko ntari umukobwa simbe n’umugore, ko ntashobora kumubera umubyeyi w’abana be mu gihe nta mpuhwe za kibyeyi ngira…
Yarabimbwiye nibuka ko nanjye koko nabaye inyamaswa, nibuka umukecuru wari warigeze kuntuka ngo ndakabura imfura numva koko uwakambereye imfura namwishe ataranagera ku isi numva ndiyanze.
Sinigeze ndenganya cyane Gasasira kuko n’ubwo yari yarampemukiye nari mukuru wo kwifatira ibyemezo ahubwo nabonye ko nakoze igikorwa cy’ubucucu.
Ni byinshi nababwira kuko ni amateka maremare ariko icyo nshaka kubwira abakobwa bagenzi banjye baba kuri uru rubuga dore ko atari na bake ni uko bajya bamenya ubwenge, bakamenya kwifatira ibyemezo kandi bakibuka ko umuntu yanga kumva atanga kubona.
Kugeza ubu ndi umugore mfite n’umwana ariko hari igihe nibuka ko nta mfura ngira umutima ukandya nkenda gusara. Uretse kuba narasabye Imana imbabazi ariko ntibimbuza kumva ko nahubutse nkanga umusore wankundaga ngo nkurikiye ufite ibintu.
Ese mukobwa ujya utekereza ko ugukunda aguha ibintu ari nako akundana n’abandi yitwaje bya bintu? Ese wibuka ko iyo umusore agukunda atakwifuza ko ukuramo inda yaguteye? Gasasira yambwiye ukuntu ntagira impuhwe numva birankorogoshoye kuko nyine nari narishe utagira inenge.
Ubuse ko narangije kaminuza nkaba mfite akazi keza iyo ntegereza sinandavure simba mbayeho neza kandi ntuje? Ubu mbitse igikomere ku mutima kandi koko bakobwa bagenzi banjye mbabwize ukuri tugira ikosa ryo kwanga abadukunda tugasanga abadushuka kandi akenshi ingaruka zitugeraho bigaramiye.
Urukundo ni rwiza kandi ugukunda nyabyo n’iyo yaba umukene bingana iki murafatanya mugashyira hamwe ahari amahoro n’umutuzo ibintu birashakwa kandi bikaboneka.
ICYITONDERWA: Amazina uwatanze ubuhamya yakoresheje siyo mazina nyakuri y’abavugwa muri ubu buhamya bwe