in ,

Muri Malawi abicanyi banywa amaraso y’abantu bafatiwe ibyemezo bikarishye

Mu gihugu cya Malawi abantu barenga 140 bamaze gutabwa muri yombi bazira kwihorera bica abantu banywa amaraso ya bagenzi babo aba bazwi nka Vampire n’abandi bayakoresha mu bikorwa by’ubupfumu.

 

Mu byumweru bike bishize Mu mujyi wa Blantyre abantu bagera ku munani barimo n’abagabo babiri bishwe bashinjwa kunywa amaraso ya bagenzi babo. Aba bantu bakaba barishwe bakekwaho kunywa amaraso y’abandi bantu.

Hari n’andi makuru avuga ko haba hari abakoresha amaraso y’abantu mu bikorwa by’umupfumu n’ibindi bisa nabyo bagamije kubona ubukire.

Ubu bwicanyi ngo bwaba bwarantangiye tariki ya 16 Nzeri 2017 ubwo abantu batatu bashinjwaga kunywa amaraso y’abantu bicwaga nyuma bikaza gufata indi ntera.
Polisi yo mu gihugu cya Malawi ikaba yatangaje ko igiye gukora uko ishoboye kose igata muri yombi buri muntu wese ukekwaho kugira uruhare mu kwica bariya bantu banywa amaraso ya bagenzi babo.

Perezida wa Malawi uyu ni Peter Mutharika nyuma yo gusura agace kabereyemo ayo mahano yijeje abatuye muri kariya gace ko iperereza rikomeye rigiye gutangira kuri ibyo bikorwa.

Nk’uko ikinyamakuru BBC Kibivuga ngo ibyo bintu by’abanywa amaraso y’abandi byahereye muri Mozambique nyuma biza gusakara no mu gihugu cya Malawi cyose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuhamya: Ibyabaye kuri uyu mukobwa ni isomo rikomeye ku bakobwa baryamana n’abasore uko umutima uteye

Ibintu utazi kuri Miss Doriane uvuga ko gutakaza ubusugi atari amahano