in

Ubuhamya bubabaje bw’umukobwa wabeshywe akazi i Kigali agaterwa inda n’umusore

Umukobwa w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Rebero, yabeshywe n’umusore ko yamuboneye akazi keza i Kigali amukura mu ishuri aramusambanya amutera inda.

 

Uyu mwana w’umukobwa kuri ubu ufite umwana ukiri muto ni umwe muri benshi babyaye batarageza imyaka y’ubukure kuko yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, aza gushukwa n’undi muntu ngo amubwira ko i Kigali haba hari akazi kamuhindurira ubuzima.

Mu kujyayo yahuriyeyo n’uruva gusenya kuko uwari wamuhamagaye amwizeza akazi yamugezeho abanza kumusambanya mbere yuko akamushakira.

Ati “ Banteye inda mfite imyaka 16 nayitewe n’umuntu wari wandangiye akazi i Kigali yari umuhungu nari nziko aho yakandangiye ariho ngenda njya ngeze i Kigali abanza kundarana nyuma anjyana mu kazi ambwira kubabeshya ko naraye kwa mukuru wanjye.”

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko nyuma yo kumurarana yagiye aho yamurangiye akazi atangira gukora nyuma y’amezi abiri aza kwirukanwa kuko ngo ibimenyetso by’uko atwite byari bitangiye kugaragara.

Ati “ Nyuma naje kwisanga ntwite mbimubwiye aranyihakana ngo si we utera inda wenyine, nyuma rero nasubiye mu rugo baranyirukana njya kwa mukecuru wanjye i Karongi mbyariraro ubu nagarutse mu rugo.”

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko uwamuteye inda yamureze kuri RIB y’i Karongi ariko ngo ubwo yakurikiranaga bamubwiye ko bataramubona, yasabye Leta kumufasha akabona ubutabera uwo muntu agahanwa ngo kuko yamuhohoteye bikanamugiraho ingaruka zirimo kuva mu ishuri no kubyara atari yabiteganyijwe.

Kuri ubu uyu mukobwa ari mu bandi bakiri bato 40 babyariye iwabo baherutse kwigishwa imashini n’umushinga APV akaba yaranayihawe kugira ngo atangire kuyikoresha yiteza imbere.

Source: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza kuri wa mukinnyi uherutse kubenga umukobwa witabiriye Miss Rwanda (Amafoto)

Wa mugabo Safari warwanye inkundura na DASSO ,dore igihano ahawe