Bruno Le Maire Minisitiri ushinzwe imari mu Bufaransa akaba umwe mu bantu bakomeye iwabo yareze muri FIFA ayisaba gukurikirana ikipe y’igihugu ya Argentina bitewe n’ibikorwa bidahwitse bakomeje kwerekana.
Ikipe y’igihugu ya Argentina yegukanye igikombe cy’isi itsinze Ubufaransa hitabajwe penaliti 4 – 2 nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe anganya Ibitego 3-3.
Nyuma y’uwo mukino abakinnyi ba Argentina bagiye bakora ibikorwa byo kwishimira igikombe cy’isi batwaye ariko bamwe bagakora ibikorwa byo kwibasira abakinnyi b’Ubufaransa, ibi bikorwa byakozwe cyane cyane na Emiliano Martinez umuzamu wa Argentina ndetse na Kun Aguero wagaragaye atontomera Camavinga.
Minisitiri ushinzwe imari mu Bufaransa ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Sud Radio yavuzeko ibyo bakoze bidahwitse ko FIFA inakwiye gukurikirana abakinnyi ba Argentina, Bruno yagize ati ” Ibi ni ibitutsi bidagite agaciro , ese FIFA yabikozeho iki?”
” Siporo ni umukino w’ubumwe no kwereka icyubahiro abandi ,kwereka icyubahiro abo watsinze”.
Si Minisitiri gusa wanenze imyitwarire y’abakinnyi ba Argentina kuko abantu benshi batandukanye bagiye banenga imyitwarire idahwitse abakinnyi ba Argentina bagaraje bishimira igikombe cy’isi.