in

“Ubu sinshobora gutangaza intambwe ikurikira” Me Nyembo wunganira Prince Kid yashyize abakunzi ba Kid mu mayira abiri

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ukwakira 2023.

Ishimwe wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda aregwa kugirana imibonano mpuzabitsina ku gahato na bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Mu rukiko rwabanje, umucamanza yari yagize umwere uregwa ahaye agaciro inyandiko zakorewe imbere ya Noteri zemeza ko bene ukuzisinya batakorewe ihohoterwa iryo ari ryose rishingiye ku gitsina. Ubushinjcayaha butishimiye iki cyemezo bwahise bujurira busaba ko giseswa .

Mu kiganiro na The New Times, Emeline Nyembo, umwe mu bunganira Ishimwe, yavuze ko hashobora kubaho amahirwe yo kujurira. Icyakora, ntiyemeza niba bazajuririra kuri iyi nshuro, kubera ko atarabona kopi y’urubanza.

Ati: “Ubu sinshobora gutangaza intambwe ikurikira. Kugira ngo dukomeze mu gice cy’ubujurire, dukeneye gusuzuma neza kopi y’urubanza, umurongo ku murongo. Ibi bizadufasha kumva icyo abacamanza bashingiyeho bafata icyemezo. Nitumara kurangiza iri suzuma, tuzagena gahunda ikurikira. ”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Papi Clever yarijije Dorcas ku isabukuru ye nyuma yo kumuririmbira indirimbo akunda bihebuje [AMAFOTO]

Undi muhanzi w’icyamamare arafunzwe