in

Ubu ni ubugome bw’indengakamere aho muri Kamonyi hari umugabo ukurikiranyweho gutaburura umubiri w’umuntu wapfuye muri 2003

Kamonyi, hari umugabo ukurikiranyweho gutaburura umubiri w’umuntu wapfuye muri 2003.

Mu murenge wa Musambira haravugwa inkuru y’uko inzego z’ubugenzacyaha zataye muri yombi umugabo ukekwaho gutaburura umubiri wa Mukurarinda Wenceslas.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Chrstine yemereye ikinyamakuru UMUSEKE ayo makuru.

Yavuze ko bahawe amakuru n’abo mu nzego z’ibanze yemeza ko Nyakwigendera Mukurarinda Wenceslas yitabye Imana mu mwaka wa 2003 abana be bamushyingura mu nzu ye.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo umuhungu wa nyakwigendera yashatse abantu bajya kuba muri iyo nzu gusa yakubiswe n’Inkuba ubwo yasangaga umubiri wa se wataburuwe.

Akibona ibyo yahise yiyambaza inzego z’ubugenzacyaha  maze zita muri yombi umugabo witwa Zimurinda Gracien bicyekwa ko yaba ariwe wataburuwe uwo mubiri.

Mbere y’uko uyu mubiri utabururwa, Gracien yahawe akazi n’umuhungu wa nyakwigendera ko kumushakira umukiriya ugura isambu, gusa uyu muhungu yaje guca Gracien inyuma isambu ayigurisha n’umwuzukuri. Ibyo byarakaje Gracien maze avuga ko na we azamukorera ikintu kikamubabaza.

Amakuru avuga ko kuva 2003 iyo nzu nta muntu wari uyituyemo ko ahubwo yari ishyinguwemo Nyakwigendera wasize ategetse abo mu muryango ngo we kuyi mushyinguramo.

Kuri ubu Zimurinda Gracien afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Musambira akaba ategereje kugezwa imbere z’Ubushinjacyaha.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ngewe ndamubwira ntanyumve akaryama hasi kandi uburiri buhari” umucecuru yavuze ko y’iryamira hasi kubera ibintu bitangaje umusaza amukorera

Nyamirama: umunyonzi wari utwaye umugezi ufite ihene, bagonzwe na Scania maze uwo munyonzi ahabonera ibisa nk’ibitangaza atigeze abona mu buzima bwe