Connect with us

Featured

Ubu buri munyarwandakazi yahinduza imiterere y’ikibuno n’amabere bimworoheye

Published

on

bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali (KFH) byatangaje ko kuva kuwa 17 Nzeri bizatangira ubuvuzi buhindura imiterere y’ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu, igikorwa kigiye gukorerwa bwa mbere mu bitaro byo mu Rwanda.

Image result for amber rose butt surgery

Ibikorwa nko gukura uduce duto ku mubiri w’umuntu cyangwa kutwongeraho hagamijwe kuwuha imisusire nyirawo yifuza, byajyaga bikorerwa mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bubiligi, u Buhinde na Afurika y’Epfo n’ahandi, ariko kuva kuwa 17 Nzeri biratangira gukorerwa mu Rwanda.

Ni gahunda itangijwe nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka, imicungire y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal yeguriwe ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd, nyuma y’amasezerano y’igihe kirekire yashyizweho umukono hagati y’iki kigo na Guverinoma y’u Rwanda.

Icyo gihe Alex Lifschitz, Umuyobozi wungirije w’ibigo bibarizwamo Oshen Health Care Rwanda Ltd, yavuze ko bagiye guhita bashoramo miliyoni 21 z’Amayero mu myaka itanu ya mbere hagamijwe ko ibi bitaro bigera ku rwego mpuzamahanga aho kuba ibitanga serivisi zikenewe n’Abanyarwanda gusa.

KFH yifashishije Twitter itangaza iti “Dushimishijwe no gutangiza uburyo bwo guhindura imiterere y’ibice by’umubiri, gusuzuma bikazajya bikorwa ari kuwa Gatandatu.’’

Ibi bitaro byatangaje ko ubu buvuzi buzajya butangwa na Dr Charles Furaha wabizobereyemo ndetse wanabihuguriwe muri Afurika y’Epfo, ibikorwa yatangiye gukora mu 2011, abantu 15 ba mbere bazajya kwibagisha bakazakorerwa ku buntu.

Ni igikorwa bazakorerwa mu minsi ine yose ari kuwa Gatandatu, hagati ya tariki 17 Nzeri n’iya 8 Ukwakira uyu mwaka.

Muri izi serivisi nshya zatangijwe muri KFH harimo kugabanya inda (Abdominoplasty), kugabanya ibinure ku mubiri (liposuction), gutunganya amabere akaba imitemeri (Mastopexy), kugabanya amabere cyangwa kuyongera, gukuraho amabere y’abagabo usanga yarakuze (Gynaecomastia correction) no guhindura imiterere y’amatwi (Otoplasty).

Dr Furaha aheruka kubwira The New Times ko ubu buvuzi nta mpungenge bukwiye gutera kuko habanza gukorwa isuzuma rihagije ku muntu ugiye kubukorerwa, hakarebwa niba nta bibazo by’ubuzima bimukumira, nko ku bantu barwaye indwara z’umutima.

Ati “Guhindura imiterere y’umubiri ntabwo ari ikintu gikorwa gihutiweho, ku buryo ibibazo bishobora kuvuka ari bike cyane. Ariko na none ni ikintu umuntu ugikorerwa agomba kuba yumva neza akagifataho umwanzuro, akamenya mu kuri icyo akeneye gukorerwa,’’

Ku bibazo bishobora kubishamikiraho, Dr Furaha yagize ati “hari ubwo bamwe bashobora kugira ahantu hizingira amaraso, ubwo ibi bigahita bisaba umuganga gusubiramo akayakuramo, abandi bakagira utubazo dutandukanye, ariko ntabwo bigaragara cyane,”

Uyu muganga kandi avuga ko kuri bamwe hari ubwo bumva uburibwe nyuma yo kubagwa, abandi ntibabwumve kuko baba bahabwa imiti ibafasha kubugabanya, ku buryo nibura bisaba ko umuntu wabazwe ategereza ibyumweru bibiri mbere yo gusubira mu kazi ka buri munsi.

Ati “Umuntu ashobora kubagwa inshuro zirenze imwe nubwo icyiza ari ugushyira igihe kirekire hagati y’ibyo bikorwa byombi. Imyaka na none ntishobora kuba imbogamizi, kereka umuntu afite hejuru y’imyaka mirongo irindwi, ndetse igiciro kigera kuri miliyoni 2 Frw no hejuru yaho.’’

Komeza usome
Advertisement
1 Comment

1 Comment

  1. tell us

    October 7, 2018 at 12:56 pm

    nibyiza kd birakenewe,, ahubwo nkumuntu yamenya ate ibiciro bya breast reduction?? murakoze.

Comment

Featured

Tom close yitandukanije nabakora indirimbo zikangurira abantu ubusambanyi

Published

on

Umuhanzi ukuzwe kandi wubashwe mu Rwanda kubera igihe amaze mu musiki nyaRwanda Dr Moyombo Thomas uzwi nka Tom Close yumvikanye asa nkugira inama bagenzi be bahuje umwuga w’ ubahanzi bamaze iminsi basora indirimbo ziganjemo amagambo akangurira abantu ubusambanyi.

Ibi bimaze igihe aho benshi mubakurikirana umusiki nyarwanda bagiye bibaza kuri iyi nkubiri yizi ndirimbo zikomeje kuba nyinshi kubwinshi muri uyu mwaka, aho aba bahanzi bazisora bo bavuga ko ariyo ngingo(subject) ibacururiza bakabyita ko ari ugukora hit. ako ugasanga batitaye kubyiciro byabazumva izo ndirimbo harimo nabana batagejeje imyaka yo kumva kuko zica kuma radio nabo baba bumva ibiri muri izo ndirimbo benshi bemezako bihabanye n’ umuco nyarwanda ndetse bumvako Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, RALC yagakwiye kuba ihagarika izi ndirimbo zuzuyemo ibyo benshi bumva ari ibishegu. izo ndirimbo zirimo Ntiza ya Mr.kagame na Bruce Melodie, Igare ya Mico TheBest, Ubushyuhe ya DJPius ndetse nizindi zikomeje gusoka kubwinshi.

Mukiganiro Tom close yagiranye nakimwe mugitangaza amakuru cya hano mu Rwanda yumvikanye asa nkudashyigikiye uburyo aba bahanzi bamaze iminsi bakoramo izo ndirimbo aho yumvikanye avugako bagakwiye kwita no kubana bumva izo ndirimbo kuburyo bagakwiye no kujya basora indirimbo ebyiri imwe igenewe abana nindi igenewe abakuru mugihe bashaka gutambutsa ubutumwa nkubwo bugenewe abakuru, nkuko mubundi bihugu bikorwa byo hanze abahanzi baho babigenza.

Gusa bamwe mubakunzi bumuziki bemeranya nibyo Tom Close avuga kabone nubwo hari nabandi bavugako kuva na kera bene izi ndirimbo zirimo amagambo yagenewe abakuru zahozeho aho bamwe bagereranya iyitwa NTIZA ya Mr. Kagame afatanije na Bruce melodie na MAMA MUNYANA ya Sebanani Andre, gusaba abatabishyigikiye bo bumvikana bavugako izakera zabaga zirimo izimiza ryimbitse bitandukanye nizo abubu basora bakoresheje amagambo yumvya na buri wese kuburyo n’ umwana muto amenya ibyo barimo bavuga.

Bruce Melodie Picture

Bruce Melodie ukomeje kumvikana mundirimbo zitavugwaho rumwe nabenshi. zikangurira abantu ubusambanyi

Muminsi ishize uwahoze ari minister w’ umuco na sport nawe yumvikanye ari kuruhande rushyigikiye aba bahanze barimo Bruce melodie umaze igihe yumvikana muri izindirimbo zirimo ibishegu aho uwahoze ari ministre Josepf Habineza uzi cyane nka Joe yavugagako abo babanenga bagakwiye kujya nabo bakora izabo, kuko buri wese agira inganzo ye bitandukanye nibyundi.

Komeza usome

Featured

Biratangaje Ibintu utigeze umenya kuri Queen Elizabeth II Umwamikazi w’ubwongereza.(Amafoto).

Published

on

Queen Elizabeth ari mubantu bambere kuri ino si bigoye kumenya ibyabao cyangwa kugeraho .uyu ni umubyeyi w’imyaka 94 hy’amavuko akaba yihariye agahigo ko kuba ariwe mw’amaikazi w’ubwongereza umaze igihe kinini ari kungoma aho mu mwaka wa 2015 yaciye aka gahigoko kurenza imyaka 66 ubu ikaba imaze kuba 71 amaze ari kungoma.

uyu ni umuntu ufite ibintu byinshi yihariye niyo mpamvu twagerageje kukuzanira bimwe mubintu bitangaje byerekeranye n’uyu mwami kazi w’ubwongereza Queen Elizabeth wa 2.

  1. Ntago yigeze ajya kw’ishuri.

nubwo ariko atigeze ajya kwishuli nkabandi bana ariko Queen Elzabeth we na murumunawe Princess Margaret bo bashyuriwe umwalimu wabo wihariye wazaga kubigishiriza iwabo.

2. Yagiye mumuhanda ntibamumenya

Tariki ya 8/05/1945 Queen Elizabeth Na princess Margaret binjiye mumuhanda bajya kwifatanya n’abandi baturage bishimiraga irangira ry’intambara ya 2 y’isi yose abantu ntibigeze babamenya kugeza ubwo bagaragaye kumafoto nyuma y’iyo mihango.

3. Afitanye isano n’umugabo we .

Uyu Queen Elizabeth yashakanye na Prince Phillip ariko  mubuzima busanzwe aba akaba ari ababyara .

4.Yizihiza isabukuru y’amavuko 2 mu mwaka

Ubundi queen Elisabeth yavutse tariki ya 21 /4 ariko ntago biga byizihizwa mbere yatariki ya 11/6 kumpamvu zuko baba bategereje ko haza ibihe byiza by’umucyo kugirango babashe kumukorera parade (umutambagiro).

5. Abaturage 4/5 b’ubwongereza ntawundi mwamikazi bigeze bamenya.

Queen Elisabeth amaze igihe kinini kungoma kuburo abasaga 81% bose mu bwongereza batigeze bamenya indi ngoma. aho yimye ingo nyuma y’itabaruka ryase mu wi 1952.

uyu mubyeyi ngo atunze imbwa zirenga 30 iwe murugo ariko igitangaje nuko zose zikomoka kuri imwe yigeze guhabwamo impano yitwa Susan.

 

Inkuru Izakomeza.

Komeza usome

Featured

Menya Byinshi Utaruzi kuri AREA 51 agace kibanga ka USA Gateye ubwoba! (amafoto)

Published

on

Ubundi ni ibintu bizwi ko iyo uri kubutaka bwa USA ugashaka kumenya byinshi kuri aka gace akenshi ngo uba umeze nk’umuntu ushaka kwiyahura cyangwa gushyira abe mukaga.

ariko aka nigace gafatwe k’igisirikare cya USA igisata cyabarwanira mukirere (AIR FORCE MILITARY BASE)

Muri aka gace byemezwa ko ntamuntu numwe ukorayo ujya utaha hanze yako ahubwo iyi ukorayo wowe n’umuryango wawe muguma muri ako gace ubuzima bwabo bose Aka ni agace bivugwa ko kabitse UFOs(indege zitwara Aliens) ndetse na Aliens.

UFO igenderamo Aliens

nubwo bigoye kubona ikibyemeza neza ariko hari abantu bake bake bemeza ko aka gace kabitse amabanga menshi cyane ya America ndetse n’iyise dutuye urugero rwahafi ni Annie Jacobsen uyu ni umugre wandutse igitabo akakita  Area 51:  An Uncensored History of America’s Top Secret Military Base.

iki gitabo yacyanditse agendeye kumakuru yahawe nabantu asaga 70 begereye cyane iyi area 51 muribo harimo 32 bakozeho muri iyi area 51.

Aka gace karihariye kuburyo kadashobora kugaragara mumafoto afatwa na satelitte ndetse ntakarita nimwe ushobora kukabonaho amakuru ahagije

ikindi cyakomeje kuvugwa nuko operation yiswe APOLLO 11 aho uwitwa nka Neil Amstrong uzwi nkumuntu wambera wqabashijegushyira ibirennge bye ku kwezi akagaruka ngo iyi operation ishobora kuba ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo ari ibintu batunganyirije muri akagace ka area 51 nkuko ikinyamakuru kitwa time.com cyabyemeje munkuru yacyo yitwa “THE MOON LANDINGS WERE FAKED” bisobanuye ko ngo uguhagarara ku kwezi ari ibinyoma.

Apollo 11 ngo ninkuru yahimbiwe muri Area 51

muri akagace kandi bavuga ko ariho hacumbikiwe ibiremwa bizwi nka Aliens bivugwa ko ikigo cya amerika cy’ubutasi cya CIA gifashwa nibyo biremwa kuri mission zimwe nazimwe ziba zikomeye;

Ibi byamenyekanye nyuma yuko CIA yakomeje guhatwa ibibazo bijyanye na Area 51 batemeraga ko ibaho nyuma bakaza kuvuga ko ibaho ariko ntakintu bavuze kukuba icumbikiye Aliens.

CIA yemeye ko Area 51 ibaho

ni byinshi cyane uzagenda umenya kuri iyi nkuru kuko ntago ibya area 51 ari bike ariko ka nkwizeze ko nzakomeza kubaha byinshi cyane bijyanye niyi Area 51.

Komeza usome

Featured

Byinshi kundwara Y’urukundo Bivugwa ko Asinah Herra Yarwariye Riderman

Published

on

Burya ngoabaganga bavura by’inshi cyane ariko hari n’ibyo usanga  bigoranga cyane yewe ndetse ugasanga ari ntamuti cyangwa se urukingo bigira, Iyo hadutse indwara ikomeye cyane usanga abaganga akenshi bahita batubwira uburyoki umuntu ashobora kwirinda izo ndwara ndetse ubikurikije ugasanga ntaho yahurira nazo aha twavuga nka SIDA cyangwa se Corona Virus ahangaykishije uyu munsi isi yose.

ariko nanone hari indwara usanga zikomeye ndetse yewe nabantu benshi bwarwara ariko ugasanga kuzirinda biagoye .

Uyu munsi reka tugaruke kundwara y’urukundo (INDEGE) cyangwa se nanoe izwi nka maladie d’amour.

iyi nindwara ikunze cyane kugaragara murubyiruko cyane cyane abantu baba batarubaka ingo zabo ariko gake uzumva ko no mubakuze naho harimo abao ijya izengereza.

iyi ndwara itangirana n’ibimenyetso utapha kubona inyuma akenshi bishingiye mumutwe (Psychological) ariko nanone uko izengereza uyirwaye ushobora no kubibona inyuma (Phyisical), iyi ni indwara byigeze kuvugwa cyane ko yazengereje umuhanzi kazi Asinah Herra ubwo uwari umukunzi we wigihekirekire riderman yishakiraga undi mugore muburyo bwatungiuye cyane uyu Asinah.

iyi ndwara kandi iterwa no kuba umuntu aba fite urukundo rwinshi ariko ugasanga uwo bakundana ntago amuri hafi kandi wenda mugihe bari bari kumwe byari bishyushye cyane aho niho usanga umuntu iyi ndwara imizengereza si aho gusa kuko iyi ndwara nanone ifata cyane umuntu watandukanye n’umukunzi we agasigara akimukunze cyane cyangwa se ugasanga nanone iri kumuntu wakuze undi ntabashe kubimenya cyangwa se ntanabyiteho.

mubiranga iyi ndwara cyane usanga hazamo kurwara umutwa cyane , kugira isesemi, kugira ubwigunge , kurira byahato nahato,  gucibwamo n’ibindi byinshi.

Gusa nanone usanga umuti wayo wambera arukuyivuga ukayiganiriza abndi bakaba bakugira inama zigiye zitandukanya cyane cyane ariko ukirinda kumara igihe uri wenyine.

Akiri kumwe na Riderman nuku yagaragaraga

Nguyu nyuma yo gutandukana na Riderman

abenshi rero usanga aho bibera bibi usanga abayirwaye bahita bashaka kwerekana ko ntacyo byabatwaye kuba batari kumwe n’abakunzi babo ugasanga umutu ari gushyira ingufu nyinshi mukwereka abamubona ko we ntacyo yabaye cyane ariko ibyo usanga bihita bituma ahindura imico ugasanga niba ari umunu witonda atangiye kujya akora ibintu abantu batari bamuziho ugasanga atangiye kujya mubiyobyabwenge ndetse yewe akajya ahora yigamba ko gutandukana n’umukunzi we ntacyo bimubwiye ibi rero usanga atari byiza nagato kuko akenshi ushobora usanzee haribyo wakoze udashobora kugarura.

gukora siporo ,kuryama bihagije kunywa amazi menshi biri mubintu bifashe umuntu uba warwaye indege.

Komeza usome

Featured

Abasitari 10 bakurikirwa n’abantu benshi kurusha abandi kurubuga rwa Instagram

Published

on

Instagram iri mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi cyane muriki gihe, aho ikoreshwa n’abantu barenga miliyari 1(1,000,000,000) mu kwezi kumwe gusa. Twabakoreye urutonde rw’abasitari 10 kw’isi bakurikirwa n’abantu benshi kurusha abandi.

Dore uko bagenda bakurikirana duhereye ku mwanya wa cumi.

        10. Neymar(139m)

Neymar Jr

umunya Brazil ukina football Neymar akaba kurubu akinira ikipe ya Paris Saint-Germain, niwe dusanga ku mwanya wa cumi aho akurikirwa nabasaga miliyoni 139. Kurubuga rwe usanga higanjeho amafoto ari gukina, cg se ari kumwe nabandi basitari bagenzi be, ndetse nayo mubuzima busanzwe bwe bwa buri munsi ari murugo iwe.

 

9. Justin Bieber (140m)

Umuhanzi Justin Bieber uririmba injyana ya pop, niwe uza ku mwanya wa cumi mubasitari bakurikirwa n’abantu benshi, aho akurikirwa nabasaga miliyoni 140.

8. Beyonce (150m)

Umuhanzikazi Beyonce cg se Queen Bey nkuko benshi bakunze ku mwita, akurikirwa nabasaga miliyoni 150. Uretse kuba aza kuruyu mwanya, akaba yarigize guca agahigo ko kugira ifoto yakunzwe n’abantu benshi kurusha izindi.

7. Lionel Messi (158m)

Umukinyi wa football Leo Messi ukinira ikipe ya Barcelona na Argentine, akurikirwa nabarenga miliyoni 158. Mu mafoto akunda gushyira kururu rukutwa rwe rwa Instagram, haba higanjemo ayo abarimo gukina, iwe murugo ndetse nibindi birori bitandukanye yitabira.

6. Kim Kardashian (178m)

Umunyamideli akaba n’umugore w’umuraperi Kanye West, Kim kardashian akurikirwa nabarenga miliyoni 178. Mu mafoto akunda gushyira kururu rukuta rwe rwa Instagram haba higanjemo ayo aba yamamaza, ndetse nibindi birori bitandukanye yitabira.

5. Selena Gomez (182m)

Umuhanzikazi Selena Gomez akurikirwa nabarenga miliyoni 182, akaba yarasubiye inyuma kuko mu mwaka wa 2019 yazaga ku mwanya wa kabiri mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram. Uretse kuba aza ku mwanya wa 3, Selena Gomez ari mubakunze kugira amafoto akundwa n’abantu benshi kururu rubuga, aho mu mafoto ye haba higanjemo selfie, nandi aharanira uburenganzira bw’igitsina gore.

4. Kylie Jenner (184m)

Ku mwanya wa 2 tuhasanga umwe mu bagize umuryango w’abanyamideli bazwi nkaba Kardashians, Kylie Jenner  akurikirwa nabasaga miliyoni 184. Niwe mu Kardashian ukurikirwa n’abantu benshi, aho arusha mukuru we Kim Kardashian miliyoni 6 z’abantu bamukurikira.

 3. Dwayne ‘The Rock’ Johnson (189m)

Umukinyi wa filme Dwayne Johnson, wamenyekanye cyane kwizina rya The Rock, ari ku mwanya wa gatatu aho akurikirwa nabarenga miliyoni 189. Yamenyekanye cyane ubwo yakiniga umukino wa wrestling, catch nkuko benshi bakunze kuwita.

2. Ariana Grande (193m)

Ku mwanya wa kabiri, turahasanga umuhanzikazi Ariana Grande, aho akurikirwa nabasaga miliyoni 193. Niwe muhanzikazi ukurikirwa nabantu benshi kurusha abandi.

1.Cristiano Ronaldo (228m) 

Umukinyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Juventus ,akaba na captain w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo niwe musitari ukurikirwa n’abantu benshi kurusha abandi kuri Instagram aho akurikirwa nabarenga miliyoni 228, akaba amaze kuruyu mwanya imyaka irenga ibiri.

Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks