Munyaneza Didier umukinnyi w’igare akaba n’umutoza ndetse ba Gitego Arthur rutahizamu wa Marine FC bari mu bakinnyi batangiye ibizamini bya Leta mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 25, mu Rwanda hose hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Abanyeshuri bashoje umwaka wa gatandatu w’amashuri abanaza, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ndetse n’icyiciro cy’amashuri makuru, bose babyukiye mu bizamini bizamara hafi icyumweru.
Reka duhere mu mupira w’amaguru
Ganijuru Ishimwe Elie
Ganijuru nimwe umwe mu bakinnyi bazwi bari gukora ibizamini bya Leta, bisoza amasomo asoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye akaba asanzwe ari nimero 3 wa Rayon.
Hakizimana Adolphe
Adolphe, ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse n’ ikipe ya Rayon Sports.
Gitego Arthur
Ni umwe mu bakinnyi bazwi bari mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye yu musore asanzwe ari rutahizamu w’ikipe ya Marine FC.
Nshimiyimana Pascal
Nawe ni umukinnyi wa Marine FC ukina mu izamu, akaba ari gukora ibizamini bisoza amashuri yisubumbuye.
Mwebaze Yunussu
Myugariro wa Marine FC nawe ari mu bakinnyi 4 b’iyi kipe bari gukora ibizamini bya Leta, akaba nawe ari gusoza amashuri yisumbuye.