in

Ubanza noneho ntamukinnyi batari kumvikana! Umutoza wa Rayon Sports yakoreye igikorwa cyiza abakinnyi b’iyi kipe bose batangazwa nuko yabitekereje

Ubanza noneho ntamukinnyi batari kumvikana! Umutoza wa Rayon Sports yakoreye igikorwa cyiza abakinnyi b’iyi kipe bose batangazwa nuko yabitekereje

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ku nshuro ya gatatu muri iki cyumweru yitegura umukino ifitanye na Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya kuri uyu wa gatandatu.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha benshi, abakinnyi, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports Bose bakomeje kwerekana ko biteguye neza uyu mukino kandi bagomba kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup nyuma yo kunganya n’iyi kipe mu mukino ubanza bakabona bishoboka.

Amakuru twamenye ni uko umutoza wa Rayon Sports kugirango akomeze umwuka mwiza muri iyi kipe kugeza umukino ubaye, yasabye abayobozi ko bamwemerera umwiherero akawukorana n’abakinnyi bose ba Rayon Sports kugirango hatazagira n’umwe warakarira uyu mutoza ahubwo abazakina umukino akazabatangaza ku munsi w’umukino ariko bose bari kumwe.

Iki gikorwa umutoza yasabiye abakinnyi cyatumye benshi batungurwa cyane, ari nako bongera kumva bamwiyumvishemo nyuma y’igihe hari abakinnyi bumvaga umutoza atabakunda. Uyu mukino uri ku munsi wejo ariko 30 Nzeri 2023, uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
1 year ago

Iyi nkuru ni ukuri irashimishije, kujya gukina hari umwuka mwiza mw’ikipe ntako bisa nibigaragaza ko 85% match Rayon Sport iyifite mu ntoki.

RIP Professor: Umukinnyi wa filime wamamaye nka Professor yitabye Imana

Babahaye icyumba cya Perezida! Hoteli The Ben na Miss Uwicyeza Pamella bari kuraramo i Burundi ikomeje kwemeza abari kuyibona (AMAFOTO)