Imwe mu mico yo mu bihugu by’Africa igiye itandukanye, imigenzo y’abantu babanyankole bo muri Uganda yo iratangaje.
Umukobwa wo mu ba Ny’Ankole umaze kuzuza imyaka umunani cyangwa icyenda, ajyanwa kwa nyirasenge agatangira kumutiza kuba umugore ubereye urugo, akamutoza imyitwarire nk’iy’abagore.
Nyirasenge atangira kumugaburira indyo ituma abasha kugira umubiri mwiza, uteye neza ku buryo agaragara neza (afite imiterere myiza). Ndetse kandi uwo mwana yigishwa kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa, kuko akenshi iyo umukobwa atwaye inda akiri iwabo, bamuca mu muryango.
Umukobwa amaze kugeza imyaka yo gushyingirwa, umukwe akwa inka byibura ebyiri kugeza 10, ihene n’inzoga.
Bitewe no kubaha cyane ubusugi no kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa, umugeni ajyanwa kwa se w’umuhungu maze bakuru b’umusore cyangwa ba nyirarume be bakabanza kuryamana nawe kugira ngo barebe ko akiri isugi.
Ndetse kandi biba inshingano kuri ba nyirasenge b’umugeni kuko nabo basuzuma ubushobozi umusore ugiye gushaka umukobwa wabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Umusore mbere yo kumuha umugeni, abanza kujya kuryamana na ba nyirasenge b’umugeni kugira ngo bumve ko umukobwa wabo atazamwucisha irungu mu gitanda.
Umusore abanza kuryamana na ba nyirasenge b’umukobwa byibura batatu (3) ubundi bakamuha amanota, iyo bose abemeje mu gitanda, bahita bamuha umugeni gusa iyo atabemeje bamuha andi mahirwe yo gongera bwa kabiri, byamunanira bakamwima umugeni.