in

Ubanza aba ari bo bagemuriraga Kigali yose: abagore 2 n’abasore 2 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi twinshi utabakekera 

Ubanza aba ari bo bagemuriraga Kigali yose: abagore 2 n’abasore 2 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi twinshi utabakekera.

Abantu bane bafatiwe mu Turere twa Gakenke na Ngororero, bafite udupfunyika 1 792 tw’urumogi, turimo 897 twafatanywe abagore babiri babana, badusanganywe mu rugo rwabo basanzwe banacururiza ibi biyobyabwenge.

Aba bantu bane bafashwe ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, mu bikorwa bya polisi y’u Rwanda byo gutahura ibiyobyabwenge.

Kuri uwo munsi kandi, Polisi yafashe abasore babiri barimo uw’imyaka 28 na mugenzi we w’imyaka 21 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kageyo mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ubwo berecyezaga mu Mujyi wa Kigali bafite udupfunyika tw’urumogi 895.

Aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bari bavuye kurangura urwo rumogi mu Karere ka Rubavu, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.

Bane bafashwe

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ufite ibifaranga byinshi ngomba kubirya” Umugore yishongoye ku mugabo we nyuma y’uko umugabo avumbuye ko amwiba amafaranga akayohereza umusore bahoze bakundana (VIDEWO)

Yasaga nk’umuzungu, Mu Kenda k’umutuku kerekana mu gituza he Mutesi Jolly yongeye kwiyereka abakunzi be mu buryo budandukanye(Videwo)