Ibyiza byo gukuna cyangwa se guca imyeyo ni byinshi cyane ariko bimwe muri ibyo harimo,
1.Ububobere
Umugore wakunnye agira ububobere cyane iyo umugabo arimo kumutegura, ariko ko ntibivuze ko n’abataraciye imyeyo batabugira.
2.Korohereza ukuza kw’amavangingo
Umugore waciye imyeyo, biramworohera kunyara mu gihe cy’imibonano cyangwa se kuzana amavangingo, bikubitiye kuri bwa bubobere bwinshi agira, bikanahura n’umugabo uba asanzwe azi kunyaza, ibi bituma umugore wakunnye amisha amavangingo.
3.Umwambaro ku mugore
Aha abakuze bahita babyumva, umugore wakunnye aba yifitiye umwambaro uhisha ibice by’igitsina cye, ku buryo n’iyo yakwicara akambara ubusa atagaragara nk’umugore utarakunnye, kuko igice cy’imishino aba yarakuruye gikingira ibindi by’imbere mu gitsina.
4.Kwigirira icyizere
Umukobwa wakunnye niyo abura icyumweru kimwe ngo ashyingirwe, aba yumva yiteguye, ko ari umukobwa witeguye kunezeza umugabo. Kera iyo washakaga utarakunnye byabaga ari nk’ikimenyetso cy’uburere buke, ko utagiye mu rubohero nk’abandi bakobwa, uretse ko bitapfaga kubaho, kubona umukobwa utarakunnye, ba nyirasenge bari kuba bareba he, nyina na bakuru be bari kuba bari he ? Ni umuco witabwagaho.
5.Igikundiro ku mugabo
Niba ibyatangajwe haruguru, byo kugira ububobere, amavangingo iyo bishobotse neza, muri make umugabo anezezwa n’imiterere y’umugore we cyangwa se ibyo amwifuzaho biboneka neza, arushaho kumukunda, igihe cyose akirinda kumuca inyuma kuko aba yumva ntacyo agiye gushaka ahandi atabona iwe.