Icyambu cyinini cya Rubavu cyigeze kumusozo w’ibikorwa byo kucyubaka.
Imirimo yo kubaka iki cyambu igeze ku kigero cya 96 kugira cyuzure aho biteganijwe ko kizafungurwa mu Kuboza.
Icyambu cya Rubavu, ni cyo kinini mu Rwanda, aho biteganijwe ko kizazamura ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati yu Rwanda na DR Congo.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Déogratias Nzabonimpa, ngo imirimo yo kucyubaka izasozwa ku wa 30 Ugushyingo.
Nzabonimpa yabwiye The New Times ko ku wa 1 Ukuboza aribwo icyi cyambu cyizatahwa ku mugaragaro.
Icyi cyambu giherereye mu Karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu, cyikaba cyiri ku buso bungana na hegitari 2.
Ni icyambu kizagabanya ibiciro by’ibicuruzwa biva mu kiyaga cya Kivu” ndetse binashimangira akarere nk’ubukerarugendo.