in

U Rwanda rwatsinze Argentine mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abari n’abategarugori yakoze amateka, itsinda ikipe y’igihugu ya Argentine mu mukino w’ishiraniro. Uyu mukino wabereye muri BK Arena mu irushanwa ry’ibanze ryo gushaka itike yo gukina ijonjora ryo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi cya Basketball.

Umukino watangiye ku isaha ya saa mbiri z’ijoro, aho abakinnyi b’u Rwanda berekanye ko bafite ubushake n’imbaraga zo kugera ku ntsinzi.

Kuva ku gace ka mbere kugeza umukino urangiye, u Rwanda rwabaye ku isonga, rukoresha abakinnyi bafite impano idasanzwe, barimo Bella Murekatete, umaze kuba icyamamare mu bakunzi ba Basketball mu Rwanda. Uyu mukinnyi yatsinze amanota 18 muri uyu mukino, yunganira cyane intsinzi y’u Rwanda, nyuma yo no kwigaragaza atsinda amanota 24 mu mukino uheruka batsinzemo ikipe y’igihugu ya Lebanon.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye, bikomeza gutyo kugeza umukino urangiye ari amanota 61 kuri 38 ya Argentine.

Umukino wabaye witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe na Madamu we Jeanette Kagame, bakaba bishimiye cyane intsinzi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe na Madamu we Jeanette Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe na Minisiteri wa Siporo Richard

Iyi ntsinzi ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Lebanon, irashimangira ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yiteguye neza, ndetse itanga icyizere cyo kwitwara neza mu mikino iri imbere. Umukino ukurikiyeho, u Rwanda ruzahura n’ikipe y’ubwami bw’abongereza, Great Britain, ku wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’amasaha atatu gusa Cristiano Ronaldo afunguye shene ya YouTube, ahise aca agahigo ko kuba umuntu wa mbere ukurikiwe n’amamiliyoni menshi y’abantu mu gihe gito

APR FC mu rugamba rwo gushaka gutsinda Azam FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League