Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, General (Rtd) Kabarebe James, yatangaje ko muri uyu mwaka w’2023 u Rwanda rwarokoye Abanyarwanda 400 biganjemo urubyiruko bari bagiye gucuruzwa mu mahanga.
Ibi yabimenyesheje kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 komisiyo ya Sena y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, yagenzuraga uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere igihugu.
Gen (Rtd) Kabarebe yagize ati: “Abana cyane cyane b’abakobwa, Immigration na Police bafatiye ku mupaka bakababuza kugenda muri uyu mwaka gusa turimo ni 400. Buri munsi twe turabibona, ababujijwe gutambuka ku mupaka. Kubona umwana w’imyaka 20, 19, 18, bakamubaza bati ‘Urajya he?’, ati ‘Ndajya Tanzania’, bakurikirana, bakareba mu matelefone ye, bagasanga connection iramujyana muri Oman.”