Mu mikino ihuza ibigo by’amashuri yaberaga Arusha mu gihugu cya Tanzania Kuva Ku itariki 14 nzeri kugeza kuri 23 nzeri 2022, u Rwanda rwabonye umusaruro utari mubi cyane, nubwo hari abagayitse nko mu mupira w’amaguru.
Muri rusange umusaruro u Rwanda rwabonye uteye utya; mu mukino w’amaboko wa handball, mu bahungu ADEGI Gituza no mu bakobwa Kiziguro SS zabaye izambere, naho ES kigoma itahukana umwanya wa 3.
Muri Table tennis u Rwanda mu bahungu no mu bakobwa rwabonye umwanya wa 2. Mu kwirukanka n’amaguru muri metero 3,000m, umukobwa witwa Tabitha TUYAMBAZE yegukanye umwanya wa 3.
Muri volleyball mu bahungu ESSA Nyarugunga no mu bakobwa IPRC Kigali begukanye umudari w’umwanya wa 3. Muri basketball mu bahungu lycée de Kigali yabonye umudari w’umwanya wa 3, naho mu bakobwa iyi lycée de Kigali ibona umwanya wa 4 mu makipe 8.
Mu mupira w’amaguru ho biracyagoranye no gutekereza ko hari umudari twabona kubera ko haba mu bahungu no mu bakobwa amakipe abiri yaraduhagarariye yagaritswe bikomeye cyane. Mu bahungu ES Gasiza yabaye iya 9 mu makipe 10, naho mu bakobwa IP Mukarange Iba iya 9 mu makipe 9.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu modaka za ma bisi, itsinda rya bantu 204 rigizwe n’abakinnyi, abatoza n’abayobozi babo, bahagurutse mu gihugu cya Tanzania Aho biteganyijwe ko bazagera i Kigali Ku mugoraba w’ejo Ku cyumweru.