in

U Rwanda rusezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 nyuma yo gutsindwa na Mali

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 18 yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball nyuma yo gutsindwa na Mali ku manota 86-67, mu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri 2024, muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

 

Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu ya Mali yatangiye ifite imbaraga nyinshi, ifashijwe n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Oummou Koumare watsindaga amanota menshi yiganjemo 2. Umutoza w’u Rwanda yagerageje gukora impinduka mu kibuga hakiri kare kugira ngo ahindure umukino, ariko biranga, agace ka mbere karangira Mali iyoboye ku manota 19-11.

 

Agace ka kabiri nako kakomeje kuba inzira y’umusaraba ku bakinnyi b’u Rwanda, nubwo bamwe nka Brigitte Nibishaka bagaragaje imbaraga zidasanzwe ku giti cyabo. Icyakora, Mali yakomeje gushyiramo ikinyuranyo kinini cy’amanota, igace karangira ifite amanota 25-15, bigatuma bajya kuruhuka iri imbere n’amanota 44-26.

 

Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwagerageje kugarura icyizere binyuze ku bakinnyi nka Yvonne Muhawenimana na Rebecca Cyuzuzo bitwaye neza, batsinda amanota 20 nubwo Mali nayo iticaye ubusa yatsinze amanota 21. Nyuma y’aka gace, Mali yakomeje kuyobora n’amanota 65-46.

 

Agace ka kane ari nako ka nyuma kigaragaje ubudahangarwa bwa Mali, aho yongeye kuganza u Rwanda itsinda amanota 21-11, ikaba yahise yegukana intsinzi y’amanota 86-67.

 

Nubwo ikipe y’u Rwanda yari yazamutse mu itsinda nk’iyatsinzwe neza , iyi ntsinzi yatumye isezererwa muri iyi mikino y’igikombe cya Afurika. Nyuma yo gusezererwa, u Rwanda ruzahatanira imyanya kuva ku wa Gatanu kugeza ku wa Munani, mu rwego rwo gushaka umwanya mwiza w’indunduro muri iri rushanwa.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntwari Fiacre yahishuye inkomoko y’umusaruro w’Amavubi

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe shya yerekejemo