Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gukuriraho Abanyafurika bose icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira no kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘Visa’ mu rwego rwo kubafasha kurusura no kurukoreramo ubucuruzi mu buryo buborohereye.
Umukuru w’Igihugu yatangarije iki cyemezo mu nama mpuzamahanga y’ubukerarugendo yabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023. Ati: “Umunyafurika wese yajya mu ndege imuzana mu Rwanda buri uko abishatse, kandi nta kintu na kimwe azishyura kugira ngo yinjire.”
Perezida Kagame yavuze ko mu bukerarugendo, u Rwanda ruhanze amaso umugabane wa Afurika. Ati: “Ntabwo dukwiye kurenza amaso isoko ryacu bwite ry’umugabane. Abanyafurika ni ahazaza h’ubukerarugendo mpuzamahanga mu gihe ubukungu bwacu buzakomeza gukurira ku muvuduko mwinshi mu binyacumi by’imyaka biri imbere.”